skol
fortebet

Ubwato bw’intambara Uburusiya bwakoreshaga bwarohamye

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko ubwato bw’intambara bwazo bwangijwe n’ibiturika kuri uyu wa 13 Mata 2022 bwarohamye.

Sponsored Ad

Ubu bwato rutura bwo mu bwoko bwa , Moskva ndetse bwari bunini mu yandi mato y’intambara y’Uburusiya, bwari burimo gukururwa bwerekezwa ku cyambu (ikivuko mu Kirundi), ubwo "imihengeri mu nyanja" yatumaga burohama, nkuko bikubiye mu butumwa bwa minisiteri y’ingabo.

BBC yanditse ko ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 510, burasirwaho ibisasu bya misile, bwari ikimenyetso cy’ubuhangange mu bya gisirikare bw’u Burusiya, bukaba bwari buyoboye igitero cyo mu nyanja kuri Ukraine.

Ukraine ivuga ko ibisasu byayo bya misile byakubise kuri ubwo bwato. U Burusiya ntibwatangaje ko ubwo bwato bwagabweho igitero icyo ari cyo cyose. Buvuga ko ubu bwato bwarohamye nyuma y’inkongi y’umuriro.

U Burusiya buvuga ko uwo muriro wateje guturika kw’ibisasu byari biri muri ubu bwato. Bwongeraho ko nyuma yaho abari bari muri ubu bwato bose bahungishijwe berekezwa mu mato y’u Burusiya yari hafi aho mu nyanja izwi nk’iy’umukara.

Mbere ibitangazamakuru bya leta y’u Burusiya byari byatangaje ko ubwo bwato bwari buri ku mazi y’inyanja bureremba, ku wa Kane ni bwo bwa mbere byatangajwe ko ubwato Moskva bwaburiwe irengero.

Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’u Burusiya byasubiyemo amagambo ya Minisiteri y’ingabo agira ati: "Ubwo bwari burimo gukururwa... bwerekezwa ku cyambu bwari bujyanweho, ubwato bwatakaje umurongo kubera kwangirika mu rubavu ubwo umuriro wadukaga nyuma yuko ibisasu bituritse. Bitewe n’imihengeri yari iri mu nyanja, bwarohamye".

Abategetsi ba gisirikare ba Ukraine bavuze ko barashe Moskva bakoresheje ibisasu bya misile bya Neptune bikorwa na Ukraine.

Ubu bwato Moskva bwubatswe mu gihe cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti, bwaje gutangira gukora mu ntangiriro y’imyaka ya 1980.

Bwubakiwe mu mujyi wa Mykolaiv mu majyepfo ya Ukraine, mu minsi micyeya ishize uwo mujyi ukaba wararashweho ibisasu n’Uburusiya.

Ubu bwato burasirwaho ibisasu bya misile bitumberejwe aho byoherejwe, mbere bwari bwaroherejwe n’Uburusiya mu ntambara yo muri Syria, aho bwahaga uburinzi bwo mu nyanja abasirikare b’Uburusiya bari bari muri icyo gihugu.

Amakuru avuga ko bwari bufite za misile 16 zo mu bwoko bwa Vulkan zirasa amato, ndetse n’intwaro zirasa amato y’intambara agenda munsi y’inyanja hamwe n’ibisasu bya mine birasa amato agenda munsi y’inyanja.

Mu gihe byaba byemejwe ko Ukraine yagabye iki gitero, ubu bwato bwa Moskva bupima toni 12,490 bwaba ari bwo bwato bwa mbere bunini cyane burohamishijwe n’igikorwa cy’umwanzi kuva mu ntambara ya kabiri y’isi.

Ni ubwato bunini bwa kabiri Uburusiya butakaje kuva igitero cyabwo kuri Ukraine cyatangira.

Mu kwezi kwa gatatu, ubwato Saratov butwara abasirikare n’ibikoresho by’intambara bwashenywe n’igitero cya Ukraine aho ubwato buparikwa i Berdyansk, iki kikaba ari icyambu cya Ukraine ku nyanja ya Azov cyafashwe n’Uburusiya.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa