skol
fortebet

Ubwoba bw’intambara ikomeye nyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh wa Hamas

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Hari ibikorwa bitandukanye byatangiye gukorwa n’abanyapolitike batandukanye kandi bakomeye ku isi, ndetse n’amagambo atandukanye yatangiye gutangazwa nyuma y’iyicwa rya Ismail Haniyeh aho byerekana ko hari ubwoba bw’intambara yeruye ishobora kuba hagati y’ibyo bihugu byombi.

Sponsored Ad

Hariho ibibazo byinshi tugifite kubyerekeye iyicwa rya Ismail Haniyeh, harimo uburyo umuyobozi wa politiki wa Hamas yiciwe n’uburyo ibi byabereye ku butaka bwa Irani.

Kugeza ubu, tuzi ko ibitangazamakuru bya leta ya Irani bivuga ko yishwe ubwo yasuraga Tehran mu muhango wo kurahira kwa perezida wa Irani. Haniyeh yari acumbitse mu ngabo z’abasirikare bo mu karere ko mu majyaruguru ya Tehran, ariko ahantu ntiharamenyekana.

Raporo zo muri Irani zivuga ko yishwe n’igisasu giterwa mu kirere cyo mu bwoko bwa “airborne”. Ariko ntibiramenyekana niba yari misile yarashwe n’indege cyangwa yari drone yuzuye ibisasu.

Ntibisanzwe kuko nta mashusho ya nyuma y’igitero yagaragaye, haba mu bitangazamakuru bya leta ya Irani cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, byafasha gusubiza icyo kibazo.

Ni iki abayobozi batandukanye bavuze ku iyicwa rya Ismail Haniyeh?

Isiraheli

Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu azakora igenzura ry’umutekano i Tel-Aviv, nk’uko umuyobozi wa Isiraheli yabitangarije CNN. Uyu muyobozi yavuze ko Inama y’umutekano izaterana nyuma y’iri genzura.

Mu by’ukuri, Hamas yashinje Isiraheli kuba yagabye igitero muri Teherani cyahitanye umuyobozi wa politiki Ismail Haniyeh. Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko “kitagira icyo gitangariza mu bitangazamakuru byo mu mahanga.”

Qatar

“Ni gute abunzi bashobora kugera ku ntego yabo mu gihe ishyaka rimwe ryishe uwari uje mu biganiro wo ku rundi ruhande?” Icyo cyari igisubizo cyatanzwe na Minisitiri w’intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, umuhuza mu biganiro bya Isiraheli na Hamas, ku iyicwa rya Ismail Haniyeh kuri X. Yavuze ko iyicwa rya Haniyeh ari icyaha gikomeye n’akaga gakabije.

Yanditse ati: "Ubwicanyi bwa politiki cyangwa gukomeza kwibasira abasivili muri Gaza mu gihe ibiganiro bikomeje bituma twibaza, ni gute abahuza bashobora gutsinda mu gihe ishyaka rimwe ryishe ushinzwe kuganira wo ku rundi ruhande?".
Yongeyeho ati: "Amahoro akeneye abafatanyabikorwa bakomeye cyangwa isi yose ku rwego rwo kurwanya ko hagira abavutswa ubuzima."

Palesitine

Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, yamaganye ubwo bwicanyi, kimwe na Minisitiri w’intebe wa Palesitine, Mohammad Mustafa. Umunyamabanga mukuru wa komite nyobozi y’umuryango kwibohora muri Palesitine (PLO), Hussein Al-Sheikh, na we yarabyamaganye.

Amerika

Umuvugizi yavuze ko White House yabonye amakuru y’iyicwa rya Haniyeh, ariko yanga guhita atanga ibisobanuro birambuye. Umunyamabanga w’ingabo, Lloyd Austin, yavuze ko adatekereza intambara mu burasirazuba bwo hagati byanze bikunze, ariko niba Isiraheli iramutse igabweho igitero, Amerika yari kuyirwanaho.
Ubushinwa

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Lin Jian, ntiyashyikiye abakomeza gushinjwa urupfu rwa Haniyeh. Yakomeye avuva ko Gaza igomba guhagarika intambara irimo mu buryo bwihuse kugira ngo amakimbirane n’imirwano ntibikomeze umurego.

Turukiye

Perezida Recep Tayyip Erdogan yamaganye byimazeyo ubwo bwicanyi, yise ubwicanyi bw’ubugambanyi kandi ko ari igikorwa gisuzuguritse. Yagaragaye ashinja Isiraheli mu magambo ye aho yagize ati: "Ubunyamaswa bw’abaziyoniste (abanya-Israel) ntibuzashobora kugera ku ntego zabwo nk’uko byabananiye mbere." Perezida yongeyeho ko Turukiye izakomeza gushyigikira abaturage ba Palesitine.

Uburusiya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije Mikhail Bogdanov yavuze ko iyicwa rya Haniyeh ari ubwicanyi bwa politiki butemewe na gato mu gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga yaburiye ingaruka mbi ku karere kose, isaba abanyapolitike kwirinda.

Houthi na Hezbollah

Mohamed Ali al-Houthi, umuyobozi mukuru w’umutwe w’abarwanyi bashyigikiwe na Irani muri Yemeni, yavuze ko ubwo bwicanyi ari “ukurenga ku mategeko n’indangagaciro nziza.”

Umutwe w’abarwanyi bo muri Libani ushyigikiwe na Irani wavuze ko basangiye ibyiyumvo by’ububabare kandi ko bababajwe cyane na Hamas kubera iyicwa rya Haniyeh, bavuze ko ari umwe mu bayobozi bakomeye barwanya iki gihe turimo.

Iran

Umuyobozi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko Irani ibona ko ari inshingano zo guhora iyicwa ry’umuyobozi wa politiki wa Hamas Ismail Haniyeh kubera ko yiciwe ku butaka bwa Irani.

Avuga kuri Isiraheli, Khamenei yagize ati: "Wishe umushyitsi dukunda iwacu none waciye inzira y’igihano cyawe gikaze." Ati: "Turabona ko ari inshingano zacu gusaba amaraso y’umushyitsi dukunda."

Ibi biri mu byatumye benshi bagira ubwoba ko hashobora kuvuga intambara ikomeye izahuza ibihugu bitandukanye kandi bikomeye, bitewe n’urupfu rw’uyu wari umuyobozi wa Hamas Ismail Haniyeh.

Haratekerezwa ko hashobora kwaduka intambara ihuza Isiraheli na Irani, bityo ibihugu bitandukanye bikaza gushyigikira buri ruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa