skol
fortebet

Ubwongereza mu mugambi wo kohereza ingabo muri Ukraine

Yanditswe: Saturday 01, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yashimangiye ko agitekereza kohereza ingabo z’icyo gihugu muri Ukraine kugira ngo zibungabunge amahoro nyuma y’intambara iki gihugu cyashojweho n’u Burusiya.

Sponsored Ad

Ibi yabibwiye ikinyamakuru Fox News ubwo yari avuye mu nama ye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Starmer yavuze ko ibihugu by’u Burayi bikeneye kugira icyo bikora ko ndetse u Bwongereza bwiteguye kugira uruhare rukomeye rurimo no kohera ingabo.

Yagize ati “Ibihugu by’i Burayi birimo u Bwongereza, bushaka kubigiramo uruhare rwuzuye.”

Ku rundi ruhande, Amerika iri mu biganiro n’u Burusiya bigamije guhosha intambara yo muri Ukraine, yavuze ko nta agahunda ifite yo kohereza ingabo muri Ukraine.

Trump kandi yavuze ko nta gahunda afite yo koherereza ubufasha Ingabo z’u Bwongereza mu gihe zajya muri Ukraine, kabone nubwo zaba zisumbirijwe n’iz’u Burusiya, kuko u Bwongereza bwihagije.

U Burusiya bwihanangirije ibihugu by’i Burayi bishaka kohereza ingabo muri Ukraine, buvuga ko igihugu kizazoherezayo kitabiherewe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye, kizafatwa nk’igiteye u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa