Umwami Charles yarahiye mu iyimikwa rye muri Westminster Abbey
Yanditswe: Saturday 06, May 2023

Umwami Charles III w’Ubwongereza yakoze indahiro y’iyimikwa rye mu rusengero rwa Westminster Abbey, mu iyimikwa rya mbere ribayeho mu myaka 70, ari kumwe n’Umwamikazi Camilla.
Yasezeranyije kwimakaza amategeko ku ngoma ye, mu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro 2,200.
Mbere yaho, nubwo hagwaga imvura, imbaga y’abantu bari bateraniye ku mpande y’inzira yanyuzemo umutambagiro, benshi baharaye.
Abasirikare babarirwa mu bihumbi bari mu murwa mukuru London aho bitabiriye uyu muhango, ndetse hari ibikorwa bigari byo gucunga umutekano.
Abadashyigikiye ubwami bakoze imyigaragambyo.
Abakuru ba za leta bagera ku 100 bitabiriye uyu muhango, umara amasaha hafi abiri.
Urutonde rw’abatumiwe ruriho n’Igikomangoma Harry wa Sussex, wahageze ku wa gatanu mu ndege isanzwe itwara abagenzi ikora ingendo z’ubucuruzi, avuye muri Amerika.
Bubaye ubwa mbere kuva Igikomangoma Harry yatangaza igitabo ku buzima bwe abonywe mu ruhame ari kumwe n’umuvandimwe we, Igikomangoma William wa Wales.
Byibazwa ko Igikomangoma Harry ashobora gufata indege agasubira muri Amerika nyuma y’amasaha uyu muhango urangiye, kwifatanya n’umugore we Meghan, umuhungu wabo Archie araba yizihiza isabukuru y’imyaka ine y’amavuko kuri uyu munsi.
Charles yabaye Umwami w’Ubwongereza n’ibindi bihugu 14 ku isi bizwi nka ’realms’ muri Nzeri (9) mu 2022, nyuma yuko nyina Elizabeth atanze, yari amaze imyaka 70 ku ngoma.
Hashize amezi hakorwa imyiteguro myinshi y’ibi birori by’iyimikwa – bibereye mu rusengero rwa Westminster Abbey ku nshuro ya 40 kuva mu mwaka wa 106
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *