Udushya 7 two kwitega mu gikorwa cyo gufungura imikino ya Olempike i Paris
Yanditswe: Friday 26, Jul 2024

Kuri uyu wa gatanu I Paris mu Bufaransa hagiye kubera umuhango wo gufungura ku mugaragaro imikino ya Olempike. Ni igikorwa cyatumiwemo abayobozi batandukanye, ibyamamare, ndetse n’udushya dutandukanye.
Mu gihe hitezwe akarasisi k’abakinnyi ibihumbi 10 mu ruzi ruca hagati mu mujyi wa Paris, ibirori byo kuri uyu wa gatanu byo gufungura imikino olempike byitezweho kuba ari urukererezabagenzi.
Ibirori biratangira saa moya n’igice z’ijoro z’i Paris kuri uyu wa gatanu ari nazo z’i Gitega na Kigali, ibyo birori biramara amasaha ane.
Biritabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahibereye, naho miliyoni amagana zo ku isi barabikurikira birimo kuba kuri za televiziyo.
Abategetsi bo mu bihugu birenga 100, barimo ba perezida 12 bo muri Africa, baratumiwe kandi bitabiriye ibi birori.
Ibi ni bimwe mu bintu wakwitega kubona mu birori bitangiza iki gikorwa cy’imikino gikomeye kurusha ibindi byose ku isi.
1. Ibirori bibera hanze
Ku nshuro ya mbere, ibi birori ntabwo biri bubere muri stade, ahubwo rwagati mu mujyi. Amakipe olempike y’ibihugu arakora akarasisi mu ruzi Seine ari mu mato, arebwa n’abantu bagera ku 300,000 mu buryo bwateguwe na Thomas Jolly ukuriye ubugeni muri ibi birori.
Ako karasisi k’amato atwaye abakinnyi 10,000 karaba kareshya na 3.7km mu nzira y’amazi, imaze iminsi igenzurwa cyane niba ifite isuku ihagije.
Abateguye ibirori byo kuri uyu wa gatanu bateguye kandi abapolisi babarirwa mu bihumbi za mirongo bagomba gucunga umutekano.
Perezida Emmanuel Macron, mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko ‘Plan B’ (na Plan C) byateguwe mu gihe hari ibyarenga ubushobozi bwateganyijwe.
2. Umujyi utangaje ushashagirana
Ayo mato aragenda aca munsi y’amateme azwi cyane muri uyu mujyi n’ahantu ndangamurage mu rugendo rwayo mu birori – harimo Katedrali ya Notre-Dame, n’Umunara wa Eiffel – mbere yo kugera kuri Trocadéro.
Amato araba yerekeza mu burengerazuba bw’uyu mujyi uba utatse amatara menshi ashashagirana.
Umukuru w’iyi mikino Tony Estanguet yizeje ko guhitamo amasaha y’ako karasisi bituma ibirori birushaho kuryoha “nk’injyana y’ubusizi”.
Kuba Paris izwi nk’umurwa mukuru w’urumuri, imideri, n’ubugeni bw’ibigezweho birongera akarusho ku birori biteganyijwe, mu mujyi uza kuba ushashagirana mu mugoroba udasanzwe.
3. Za camera kuri buri bwato
Ababiteguye bizeje za camera kuri buri bwato zerekana zegereye ibyamamare by’abakinnyi muri buri bwato. Gusa igisigaye ni ukumenya uko zibasha kwerekana ingano zitandukanye z’abaserukiye ibihugu.
Urugero mu gihe u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi umunani, naho Somalia, Nauru, Belize, na Liechtenstein bihagarariwe n’umukinnyi umwe gusa buri kimwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zohereje abakinnyi 600.
Amato araza kuba arimo abakinnyi batwaye amabendera y’ibihugu byabo camera zigenda ziberekana.
Ibendera ry’u Rwanda riraba ritwawe na Clementine Mukandanga usiganwa marato (42km) na Eric Manizabayo usiganwa ku igare, nk’uko bitangazwa na komite olempike y’u Rwanda.
Ibendera ry’u Burundi buhagarariwe n’abakinnyi 7 riratwarwa na Belly-Cresus Ganira ukina umukino wo koga na Ange Ciella Niragira ukina judo.
4. Abahanzi basusurutsa ibirori
Thomas Jolly yasinyishije abahanzi bagera ku 3,000 – barimo abanyamuziki n’ababyinnyi 400 baza kuba bari kuri buri kiraro cy’uruzi Seine – nubwo yakomeje kugira ibanga amazina akomeye cyane muri bo.
Byavuzwe ko icyamamare Aya Nakamura, Umufaransa ukomoka muri Mali, ashobora kuba ari muri abo, uyu ubu niwe ucurangwa cyane kuri internet mu bahanzi b’indirimbo z’Igifaransa.
Nakamura yateje impaka kubera ibitekerezo bitamushyigikiye bya bamwe mu Bafaransa bavuga ko muzika ye ari cyane inyafurika na Amerika kurusha uko ari iyo mu Bufaransa. Byatumye Nakamura asubiza abo ati: “Hari icyo mbarimo? Nta na kimwe.
Hari amakuru avuga ko icyamamare cyo muri Canada Céline Dion uririmba mu Cyongereza n’Igifaransa nawe ashobora kuririmba muri ibi birori, kuko yanabonetse i Paris mu ntangiriro z’iki cyumweru. Lady Gaga nawe yabonetse i Paris bizamura impuha ko nawe ashobora kuza gutaramira ibi birori.
Abandi bahanzi bavugwa barimo Snoop Dogg nawe wabonetse i Paris, ashobora kutaririmba ariko ari mu baza gutwara urumuri olempike muri ibi birori.
5. Amayobera y’ucana urumuri olempike.
Urumuri olempike rwakoze urugendo rugana i Paris ruvuye mu Bugereki mu guhererekanywa kwatangiye kuva mu mezi arenga atatu ashize.
Nka kimwe mu rugendo rwarwo, urwo rumuri rwashyizwe ku bwato burebure cyane ku isi bagenda bagashya bwitwa Stampfli Express bwicaraho abantu 24.
Naho ku muntu uhabwa icyubahiro cyo gucana ikibatsi olempike cy’uru rumuri umuco w’iyi mikino utegeka ko uwo muntu urucana akomeza kuba ibanga kugeza agiye kubikora mu birori nk’ibi abantu benshi ku isi yose baba bakurikiye.
Ubuheruka, izo nshingano zafashe abantu nka Muhammad Ali i Atlanta mu 1996, Cathy Freeman i Sydney mu 2000 cyangwa Naomi Osaka i Tokyo mu 2020.
Mu bafaransa batwaye urumuri Olempike kugeza ubu harimo icyamamare muri mupira w’amaguru Thierry Henry n’icyamamare mu gutegana (judo) Romane Dicko.
Umuraperi Snoop Dogg uyu munsi ari mu batwara uru rumuri rujyanwa aho rugomba guterekwa hanyuma mbere y’uko ibirori bitangira, ariko uri burucane ntazwi.
6. Imideli y’abakinnyi
Mu gihe akarasisi k’abakinnyi kaba kari mu byitezwe cyane – ahanini harebwa uburyo baba bambaye iyo baseruka – ubu noneho ni umwihariko kubera ko bari mu murwa mukuru w’imideli.
Amakipe yo muri Afurika aseruka kenshi mu myambaro iranga gakondo y’ibihugu byabo, nk’amakipe yo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Afurika amwe aseruka mu mwambaro wa Boubou.
Umwe mu bari kumwe n’ikipe olempike y’u Rwanda yabwiye BBC ko ikipe y’u Rwanda uyu munsi iri bugaragare mu micyenyero ya Kinyarwanda.
Ikipe ya Amerika yo iraba yambaye imyenda yakozwe na Ralph Lauren naho iy’Ubwongereza yambaye iya Ben Sherman.
Abandi bari bugaragaze umwihariko ni ikipe ya Haiti yambitswe na Stella Jean mu mwambaro ugaragaza umuco w’imyambarire yo mu birwa bya Karayibe.
Abateguye ibi birori bavuga ko imyambaro y’umwihariko igera ku 3,000 yakozwe kubw’ibirori byo gufungura iyi mikino Olempike, na Paralempike (y’abamugaye) ikozwe n’inzu zitandukanye i Paris.
7. Abategetsi, ibyamamare, n’abatumiwe
Muri ibi birori haraza kuboneka ibyamamare mu mikino, ibyamamare byakanyujijeho, abategetsi b’ibihugu, n’abandi bantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye batumiwe. Abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 100 byitezwe ko bitabira nk’uko Reuters ibivuga.
Abakuru b’ibihugu 12 bya Afurika bitabira ibi birori barimo: Paul Kagame w’u Rwanda, Paul Biya wa Cameroun, Mohamed Ghazouani wa Mauritania, unayoboye Ubumwe bwa Afurika (AU), Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Ismaël Omar Guelleh wa Djibouti, Faure Gnassingbé wa Togo, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Brice Oligui Nguema wa Gabon, Andry Rajoelina wa Madagascar n’abandi.
Mu bategetsi ba Africa batari bugaragare harimo Félix Tshisekedi wa DR Congo na Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, barahagararirwa ku zindi nzego nk’uko RFI ibivuga. Cyrille Ramaphosa wa Afurika y’Epfo nawe ntahaboneka.
Perezida Joe Biden wa Amerika ntahaboneka, yohereje umugore we Jill, perezida Isaac Herzog wa Israel, minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza Keir Starmer, Shansoliye Olaf Scholz w’Ubudage, na Emir wa Qatar Tamim bin Hamad Al-Thani bari mu bari bwitabire ibi birori.
Putin w’Uburusiya ntahagera nta n’intumwa yohereza, Zelensky wa Ukraine nawe ntahagera ariko arahagararirwa, mu gihe Xi Jinping w’Ubushinwa yohereje visi perezida Han Zheng.
Perezida Erdogan wa Turkiya na Minisitiri w’intebe Narendra Modi w’Ubuhinde nabo bohereje intumwa, naho Perezida Luiz Lula da Silva wa Brazil yohereje umugore we ngo amuhagararire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *