skol
fortebet

Uganda: Gen. Muhoozi asezeranya gushyira ahagaragara gahunda ya politiki ’vuba’ bivuze iki ku matora ya 2026?

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lt-Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu zirwanira ku butaka, avuga ko azagaragaza gahunda ye ya politiki “vuba”, mu byo bamwe babona nk’ikimenyetso gikomeye cyo guhatana mu matora ya Perezida muri Uganda ateganijwe muri 2026.

Sponsored Ad

Lt-Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu zirwanira ku butaka, avuga ko azagaragaza gahunda ye ya politiki “vuba”, mu byo bamwe babona nk’ikimenyetso gikomeye cyo guhatana mu matora ya Perezida muri Uganda ateganijwe muri 2026.

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni,yagaragaje inyota yo gusimbura Se ku butegetsi bwa Uganda ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko nk’uko inkuru ya the Eastafrica yabyanditse.

Ni ibirori byanitabiriwe na Perezida Kagame nyuma y’imyaka itatu yari ishize u Rwanda rwarafunze umupaka warwo wa Gatuna uruhuza na Uganda rushinja umuturanyi warwo gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Icyo gihe Perezida Kagame yashimye Muhoozi kuba yarakoze ibishoboka byose ngo umubano w’ibihugu byombi wongere kuzahuka

Kujyeza ubu , Lt-Gen Muhoozi ntarigera atangaza ku mugaragaro ko yifuza kuba perezida. Gusa bamwe bakomeza kuvuga ko asa naho yitegura gusimbura se bagendeye ku bikorwa biri kumuranga muri iyi minsi.

Icyakora Lt-Gen Kainerugaba yanditse kuri Twitter ku wa mbere agira Ati: "Abantu bose bakomeje kuntoteza buri munsi ubu ndabasaba kumira amagambo yabo ku neza y’abantu.

Ati:" Ikipe MK ntawe icira urubanza yaba umugabo cyangwa umugore! Dushishikajwe gusa no guhindura Uganda igihugu cyiza gishoboka !! Kandi tuzabikora. ”

Yavuze kandi ko kwizihiza isabukuru ye y’amavuko bizakomeza kugeza igihe “azabitangaza ku giti cye”, ahamagarira abamushyigikiye bose gukomeza gukanguka. Ati: “Ntawe ukwiye guhungabanya abayoboke ba MK.”

Lt-Gen Kainerugaba mbere yavuze ko azashyigikira ibikorwa by’imikino muri Uganda, agira ati: “Iyo Team MK itsinze ingufu muri iki gihugu ziriyongera, ibyo tuzabikora, igikorwa cyacu cya mbere ni ukongera ingengo y’imari ya siporo.”

Perezida Museveni yakomeje kwirinda gutangaza niba umuhungu we azamusimbuza kuba umukuru w’igihugu. Ariko mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yakiriye mu nzu ya Leta Entebbe ku cyumweru gishize, yavuze ko Muhoozi atihanganiye ruswa kandi ko "azabarwanya", bamwe babona ko ari ugushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa