skol

Uganda: Gen.Muhoozi yavuze ko agiye gusezera mu gisirikare cya UPDF

Yanditswe: Monday 27, Mar 2023

featured-image

Imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangaje ko azasezera mu gisirikare cy’igihugu bitarenze uyu mwaka wa 2023.

Imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangaje ko azasezera mu gisirikare cy’igihugu bitarenze uyu mwaka wa 2023.

Ni imirimo yakoze imyaka isaga 30. Ariko ngo agomba gufata umwanzuro wo kuyihagarika burundu nk’uko bikubiye mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa tweeter, aho akunze gutangira ibitekerezo.

Yagize ati” ndasezera mu gisirikare cya UPDF muri uyu mwaka”
Mu mwaka ushize, uyu mutegetsi mu gisirikare yatangaje ubutumwa nk’ubu ubwo yari umuyobozi w’igisirikare kirwanira ku butaka, gusa igisirikare gitangaza ko nta baruwa Kainerugaba yatanze mu buryo bwemewe n’amategeko.

Gen. Muhoozi yanditse ubutumwa bwo gusezera igisirikare nyuma y’iminsi mike asibye ubutumwa yari yanditse atangaza ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ya 2026.

Uyu Jenerali ukunda kwandika kuri Twitter ntiyigeze ahisha ko ashaka kuzasimbura se w’imyaka 78, umaze imyaka 37 ategeka Uganda.

Amategeko ya Uganda ntiyemerera abasirikare bakiri mu kazi kujya muri politiki.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa