skol

Uganda : Hashyizweho igihano cy’urupfu kubaryamana bahuje ibitsina

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, kuri uyu wa Kabiri yatoye yemeza Itegeko rihana ubutinganyi, nyuma y’iminsi riri kuganirwaho.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Annet Anita Among, yavuze ko byari bikenewe ko Uganda igira itegeko nk’iryo mu rwego rwo guhangana n’ubutinganyi, bavuga ko butari mu muco w’icyo gihugu.

Icyakora muri iryo tegeko habayeho kuvugurura zimwe mu ngingo zirigize nyuma y’uko rinenzwe cyane n’Abanyaburayi ndetse n’abaharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.

Ingingo zavuguruwe zirimo izivugwa ku muntu uzajya ahanirwa kuba umutinganyi, aho bongeyemo ko agomba kuba yafatiwe mu bikorwa by’ubutiganyi cyangwa abishishikariza abandi, aho guhana uwo ari we wese wemera ko ari we.

Uzafatirwa muri ibyo bikorwa by’ubutinganyi akabihamywa n’urukiko, azajya ahabwa ibihano birimo n’igifungo cya burundu n’icyo kwicwa.

Perezida Museveni yari yasabye Abadepite guhindura igihano cyo kwicwa kikavamo, ariko Abadepite babyanze bavuga ko mu gihe habayeho isubiracyaha, nta kindi gihano cyatangwa kitari urupfu.

Mbere iryo tegeko ryavugaga ko ukekwaho icyaha cy’ubutinganyi wese ashobora gutangira gukorwaho iperereza, gusa mu ngingo zavuguruwe bizajya bikorwa gusa ku muntu ukekwaho gukoresha abana ubutinganyi cyangwa abandi bantu badafite kivugira, nyuma y’aho Museveni atanze inama ko gupfa gufunga uwo bakeka wese byazana amacakubiri mu muryango.

Frank Mugisha, Umuyobozi w’Umuryango Sexual Minorities Uganda wahagaritswe muri Uganda, yavuze ko nyuma y’itorwa ry’iri tegeko, ubuzima bw’abaryamana bahuje igitsina muri Uganda buri mu kaga.

Iri tegeko ryohererejwe Perezida Museveni ari na we ufite ububasha bwo kurisinya cyangwa akarireka. Mu gihe yakongera kurisubiza Inteko ngo yongerere irisuzume, Daily Monitor yatangaje ko Inteko ariyo izaba ifite ububasha bwo kuryemeza burundu mu gihe ryaba ritowe na bibiri bya gatatu by’abagize inteko yose.

Iri tegeko ryamaganywe n’ibihugu by’i Burayi ndetse mu kwezi gushize Inteko y’Umuryango uhuriza hamwe ibyo bihugu (EU), yasabye ko Museveni ashyirwaho igitutu ntarisinye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zamenyesheje Uganda ko ishobora gufatirwa ibihano by’ubukungu mu gihe iryo tegeko ryaba risinywe.

Si ubwa mbere Inteko ya Uganda itora itegeko rihana ubutinganyi kuko mu 2014 ryatowe ariko rikaza guteshwa agaciro n’urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwavuze ko ririmo ingingo zihabanye n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa