skol
fortebet

Uganda: Perezida w’Inteko yishimye bidasanzwe kubera instinzwi ya Kamala Harris mu mamatora

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among, yagaragaje ko ari mu byishimo bikomeye nyuma y’aho Kamala Harris wahataniraga umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atsinzwe amatora.

Sponsored Ad

Among ni umwe mu bayobozi bo muri Uganda bafatiwe ibihano n’ubutegetsi bwa Joe Biden na Kamala Harris mu 2023, nyuma y’aho Leta ya Uganda ishyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.

Bitewe n’uko Donald Trump watsinze amatora ya Perezida wa Amerika asanzwe adashyigikira abaryamana bahuje ibitsina, Among yagaragaje ko intsinzi ye isobanuye gukurwaho kw’ibi bihano yafatiwe n’ubutegetsi bwa Biden na Kamala.

Among yagize ati “Nta gipimo cy’iterabwoba cyankura aho ndi. Nzakomeza kuba njyewe umwenyura. Noneho kuva Donald Trump yatsinze, ibihano byagiye.”

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na we ubwo yasinyaga ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, yagaragaje ko ijambo ry’ibihugu nka Amerika ridashobora gutuma yisubira.

Abayobozi bo muri Uganda bagaragaza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bidakwiye kuranga abantu bazima, bafite indangagaciro za kimuntu. Ku mugabane wa Afurika, uyu muco ntukwiyeb kuvangira abawutuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa