skol

Uganda :Umugabekazi w’Umwami Mumbere yagiranye ibiganiro byihariye na Polisi

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Nyina w’ umwami Charles Wesley Mumbere wa Rwenzururu ukurikiranyweho kuba inyuma y’ ubwicanyi bumaze kugwamo abarenga 200 muri Uganda yasuye sitasiyo ya Polisi ya Rwenzori aho umuhungu afungiye agirana ibiganiro byihariye na polisi.
Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ugushyingo 2016 , Christine Nyamukama Mukiranya, umubyeyi wa Mumbere yasabye polisi uburenganzira bwo gucunga umutungo w’ umuhungu we. Uyu mutungo ugizwe n’ ibikingi birimo inka, ihene, ….
Umugabekazi (…)

Umugabekazi Mukiranya yari ahaherekejwe n’ umuyobozi w’ akarere ka Kasese, Godfrey Kabbyanga. Ni ibiganiro byitabiriwe n’ abapolisi bakuru harimo n’ umuvugizi wa polisi Mr Andrew Felix Kaweesi.

Nyuma y’ ibi biganiro umuyobozi w’ akarere ka Kasese Kabbyanga yavuze ko umugabekazi Mukiranya yasabaga polisi uburenganzira bwo gucunga ibikingi bw’ umuhungu we akaba yabuhawe.

Yagize ati “Ni ahantu harimo ihene, n’ inka twari twaje hano kuko Mukiranya yashakaga uburenganzira bwo gucunga ibyo bikingi polisi irabimwemereye”

Umugabekazi yasabye ko habaho ibiganiro by’ amahoro hagati ya guverinoma, ubwami bwa Rwenzururu ndetse n’ umwami Mumbere.

Umwami Mumbere akurikiranyweho kuba inyuma y’ umutwe w’ inyeshyamba umaze igihe uhungabanya umutekano wa Leta ya Uganda. Mu cyumweru gushize imirwano yashyamiranyije ubwami bwa Rwenzururu yaguyemo abarenga 60 barimo abapolsi 16.

Guverinoma ya Uganda iratangaza ko imirwano hagati ya Uganda n’ uyu mutwe ugizwe n’ inyeshyamba zirwanya Leta imaze kugwamo abagera kuri 207.

Polisi ya Uganda iherutse kugaba igitero simusiga ku ngoro y’ umwami Mumbere gihitana abarinzi b’ umwami 46, abandi 136 bafatwa bugwate. Ubwo iki gitero cyabwaga tariki 27 Ugushyingo nibwo Umwami Mumbere yatawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa