skol

Uganda: Umunyamabanga wa Leta yise ibicucu abicwa n’inzara

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Umunyamabanga muri leta ya Uganda yanenzwe cyane nyuma yo kuvuga ko abantu bishwe n’inzara muri icyo gihugu ari ’’ibicucu’’.

Abatari bake bavuze ko ibyavuzwe na Henry Okello Oryem byerekana ko nta mutima wo kubabazwa n’abandi afite.

Mu 2022, abantu barenga 2.200 bishwe n’inzara n’indwara ziyiturutseho mu burasirazuba bushyira amajyepfo ya Uganda, nk’uko biri mu cyegeranyo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe uburenganzira bwa muntu.

Ariko ku bwa Oryem, kubera ko muri Uganda hari ikirere cyiza hakaba n’ubutaka bwera, abantu bakwiye kwihingira ibyo barya.

’Igicucu cyonyine, igicucu ruharwa, nicyo gishobora kwicwa n’inzara muri Uganda,’’ niko uwo munyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amabanga yabwiye imboneshakure NTV yo muri icyo gihugu.

’’Ukora cyane, hari ubutaka muri Uganda. Ikirere kimeze neza n’ubwo hari ihindagurika, wongereye ingufu ukazinduka mu gitondo, ugahinga umutungo wawe, ugatera, ugakorera umurima wawe, by’ukuri, warangiza ukabura ibyo urya gute? ’’

Uretse abapfuye, ubwo bukene bw’ibyo kurya mu burasirazuba bushyira amajyepfo bwasize abantu barenga ibihumbi magana atanu ’’bugarijwe n’inzara’’, nk’uko biri mu cyegeranyo cy’urwego rwa Uganda rushinzwe uburenganzira bwa muntu, washyizweho n’itegekonshinga.

Ayo magambo y’uyu munyabanga yarakaje abantu.

Moses Aleper, umudepite wa Chekwi, kimwe mu bice by’intara ya Karamoja yakozweko n’ako kaga, yabwiye BBC ko ibivugwa na Oryem ’’atari byo’’ kandi ko ’’bibabaje kuba byavuzwe na Minisitiri uzi ibiba mu gihugu cye’’.

Njyewe mvuka mu gice cya Karamoja hagwa imvura neza kandi duhinga ibyo kurya neza. Ariko iyo bigeze ikirere kikaduhinduka, icyo gihe ntabyo kurya tubona. Birumvikana ko icyo gihe haba amapfa n’inzara.’’

Aleper avuga kandi ko amapfa muri iyo ntara rimwe na rimwe aterwa ’’n’ibindi bibazo abantu badafiteho ububasha’’, nk’uburyo ikirere gihindagurika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa