skol
fortebet

Uganda: Umushinga w’itegeko ugamije kugabanya umubare w’abagize inteko wateje impagarara

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ntiryemera umushinga w’itegeko ugamije kugabanya abagize inteko ishingamategeko bivugwa ko ari benshi kurenza akazi bategerejweho.

Sponsored Ad

Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ntiryemera umushinga w’itegeko ugamije kugabanya abagize inteko ishingamategeko bivugwa ko ari benshi kurenza akazi bategerejweho.

Gahunda yo gushyiraho umushinga w’itegeko rigamije kugabanya Inteko ishinga amategeko ya Uganda hafi kimwe cya kabiri, wanaca intege ubwiganze bw’amajwi mu matora bivugwa ko aba arimo uburiganya.

Uyu mushinga watangiye gukurura impagarara hagati y’abagize inteko cyane ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi kuko ariryo rifitemo benshi aho abadepite basaba ko iryo tegeko ryabanza kuganirwaho.

Iri tegeko risaba ko buri karere kahagararirwa n’abantu babiri - umugabo n’umugore , byatuma umubare w’abadepite uva kuri 556 bari mu nteko ubu hiyongereyeho abahoze ari abayobozi kugeza ku badepite 292 bahagarariye uturere 146.

Mu cyumweru gishize Naome Kabasharira yatangaje ko umushinga w’iri tegeko mugihe waba wemewe ,uzagabanya ikiguzi gitakara ku bakozi badatanga umusanzu mu baturage nyamara bahembwa imisoro yabo.

Abandi banyapolitiki, barimo umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Richard Todwong, bemeje ko ikibazo cyo guhagararirwa kigomba gusubirwamo, kuko ngo ahanini ari naho ishyaka riri kubutegetsi rikorera uburiganya.

Ibi bituma ngo hatorwa amategeko agamije kubashyira imbere akabangamira abo batavuga rumwe kuko nubundi nyine ubwiganze bw’amajwi aba ari ubwabo.
Kuba mu nteko ishingamategeko harimo umubare uhanitse w’ishyika riri ku butegetsi muri Uganda, bikandamiza ibitekerezo bigamije ubwisanzure rusange bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa