skol
fortebet

Uganda yarekuye abanyeshuri ba Kenya yari ifunze nyuma yo kwishyurwa amadorari 400

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abana b’abanyeshuri bagera muri 4 bo mu gace ka Busia muri Kenya nibo bari bafungiye muri Uganda nyuma yo gufatirwa muri Victoria barenze imbibe, bafungirwa muri gereza ya Luzira.

Sponsored Ad

Abana b’abanyeshuri bagera muri 4 bo mu gace ka Busia muri Kenya nibo bari bafungiye muri Uganda nyuma yo gufatirwa muri Victoria barenze imbibe, bafungirwa muri gereza ya Luzira.

Aba banyeshuri bafunguwe nyuma yo kwishyura amande angana n’amashiringi ya Kenya ibihumbi 50 Ksh, n’ukuvuga (431$), nyuma y’ukwezi bari bamaze bafunze.

Kuri iki cyumweru nibwo aba bana bageze iwabo mu mugi wa Busia nyuma yo kugenda ibirometero mu muhanda uva muri gereza ya Luzira bari bafungiyemo.

Abanyeshuri bafatiwe ku cyambu cya Bumbe mu Ntara ya Funyula.

Abarekuwe ni Stephen Barasa wo mu ishuri ryisumbuye rya Sisenye, Joseph Sande, umunyeshuri wo mu mwaka wa munani ku ishuri ribanza rya Busembe, Derick Ouma na Polycarp Makokha barangije muwa kane w’amashuri yisumbuye i Busijo.

Abandi banyeshuri babiri, Bernard Ouma na Meshack Odero baracyafunzwe kubera ko imiryango yabo itarashobora gutanga amande.

Aba banyeshuri bafatanywe n’abandi barobyi cumi na babiri bafashwe n’abashinzwe umutekano muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa