skol
fortebet

Uganda yitandukanije n’ubutumwa G. Muhoozi yashyize kuri tweeter bushyigikira TPLF

Yanditswe: Thursday 07, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse kuri tweeter ye ubutumwa bushyigikira inyeshyamba za TPLF zirwanira muri Tigray.

Sponsored Ad

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse kuri tweeter ye ubutumwa bushyigikira inyeshyamba za TPLF zirwanira muri Tigray.

Ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi ntibwavuzweho rumwe, ndetse bamwe babyitirira uruhande igisirikare cya Uganda gihagazeho , bigera n’aho ethiopiya ishinja Uganda gushyigikira abashaka kuyihirika.

Igisirikare cya Uganda cyitandukanije n’ubu butumwa kivuga ko ari uruhande rwa Gen Muhoozi ku giti cye nk’umuntu,atavugiraga igisirikare.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo za Yuganda Brig Felix Kulayigye ,yabwiye BBC ko ubutumwa bwa Muhoozi Atari uruhande rwa gisirikare ,ahubwo ari ubwe kugiti cye.

Yagize ati“ibyo igisirikare cyacu gikora byose ndabimenyeshwa, mba mbizi.niba mubyibuka buriya butumwa ntibwari ubw’umukuru w’igisirikare UPDF , yewe si n’ubw’umuvugizi wacyo. Rero ntibwakwitirirwa UPDF

Lt Gen Muhoozi yanditse kuri tweeter ye ashyigikiye inyeshyamba za Tigray ashinja ubutegetsi bwa Ethiopiya guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Itangazamakuru muri Ethiopiya , igisirikare n’abategetsi bahereye ku butumwa bwa Muhoozi ,batangira gushinja Uganda gutera inkunga byeruye no guha imyitozo inyashyamba za TPLF muri Uganda.

Lt Gen Muhoozi ntiyigeze asiba ubu butumwa cyangwa ngo agire icyo abuhinduraho . hagati aho yashygikiraga Egypt akarwanya f Ethiopia,aho yabizezaga ubufasha kuwabagabaho igitero uko kiri kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa