Perezida wa Kenya ucyuye igihe Uhuru Kenyatta yumvikanye anenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kuwa mbere cyo gutesha agaciro ubusabe bwa Raila Odinga bwo gusesa ibyavuye mu matora.
N’ubwa mbere Perezida Uhuru yagize icyo avuga ku byavuye mu matora yo mu kwezi gushize, ntiyigeze avuga uwatsinze William Ruto mu izina cyangwa ngo amushime ko yatsinze.
Kenyatta yari ashyigikiye Raila Odinga wari uhanganye na visi perezida we Ruto.
Yagize ati: “Kuko demokarasi ari urugendo rukomeje (…)
Perezida wa Kenya ucyuye igihe Uhuru Kenyatta yumvikanye anenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kuwa mbere cyo gutesha agaciro ubusabe bwa Raila Odinga bwo gusesa ibyavuye mu matora.
N’ubwa mbere Perezida Uhuru yagize icyo avuga ku byavuye mu matora yo mu kwezi gushize, ntiyigeze avuga uwatsinze William Ruto mu izina cyangwa ngo amushime ko yatsinze.
Kenyatta yari ashyigikiye Raila Odinga wari uhanganye na visi perezida we Ruto.
Yagize ati: “Kuko demokarasi ari urugendo rukomeje ndasaba igihugu kubaha inzego zibyaye abategetsi bacu bashya…Ndasaba kandi abaturage ko buri gihe bahora bazigenzura kuko izi ari inshingano za buri muturage wa Kenya.”
Yakomeje yibaza niba Urukiko rw’Ikirenga rwarakoze uko bikwiye kuva mu myaka ishize. Mu 2017 uru rukiko rwatesheje agaciro intsinzi ye Kenyatta ubwe.
Yagize ati: “Ese inzego zacu zishobora guca urubanza gutya mu matora amwe nyuma zigaca urundi kuriya mu yandi matora hatabayeho kubigenzura?
“Ndasaba abanyakenya gukomeza kuba maso kandi mu by’ukuri bagakomeza kubaza inzego ibyo zishinzwe.”
Ubwo yajyaga ku butegetsi byavuzwe ko Uhuru Kenyatta yumvikanye na visi perezida William Ruto ko azamushyigikira akamusimbura manda ye irangiye.
Gusa kuva mu 2018 Kenyatta yatangiye kwegerana n’uwahoze ari mucyeba we Raila Odinga, ndetse mu kwiyamamaza yumvikanye avuga ko Ruto atari “umuntu wo kwizerwa” ku mwanya wa perezida.
Ruto yatsinze aya matora mu buryo bwatunguye aba bacyeba be, nyuma y’uko yiyegereje cyane abaturage basanzwe bo hasi.
Biteganyijwe Uhuru Kenyatta agomba kumushyikiriza ubutegetsi mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *