Uko intumwa za Amerika zari zigiye gufungirwa i Kinshasa, zigatorokeshwa
Yanditswe: Saturday 12, Jul 2025
Muri Werurwe 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intumwa eshatu kugira ngo zishyikirize Perezida Félix Tshisekedi ubutumwa bwihariye.
Aboherejwe i Kinshasa ni umushoramari Moti Kahana ufite ubwenegihugu bwa Amerika na Israel, Justin Sapp wabaye mu Ngabo za Amerika na Stuart Seldowitz wabaye umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Icyajyanye izi ntumwa i Kinshasa ni ukuganira n’ubutegetsi bwa RDC ku buryo Abanyamerika batatu bari barakatiwe igihano cy’urupfu, Marcel Malanga, Tyler Thompson na Benjamin Zalman-Polun, bakurwa muri Gereza ya Makala, bagasubira i Washington.
Kugira ngo Tshisekedi yemere kurekura izi mfungwa, zari ziteguye kumusezeranya ko Amerika izemera kugirana na RDC amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, kandi ikamufasha kubaka inzego z’umutekano z’igihugu cye.
Icyemezo cyo kuzohereza muri ibi biganiro cyashingiraga ku bunararibonye zari zifite. Nka Kahana yagize uruhare rukomeye mu gukura muri Ukraine Abayahudi 200 muri Werurwe 2022, ubwo iki gihugu cyagabwagaho ibitero bikomeye n’u Burusiya.
Kahana kandi yari yarahuriye na Tshisekedi i Davos mu Busuwisi, mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu yabaye muri Mutarama 2025. Icyo gihe uyu mushoramari yamuburiye ko hari abashaka kumukura ku butegetsi barimo Abanya-Israel.
I Davos, Kahana yahaye Tshisekedi urutonde rw’abo yahamyaga ko bashaka kumukura ku butegetsi, ruriho umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Gen Franck Ntumba.
Ubwo Kahana na bagenzi be bageraga ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, bakiriwe mu cyubahiro, kuko moto ya Polisi ni yo yabaherekeje kuri hoteli bacumbitsemo.
Muri iryo joro, bateganyaga kubanza kuganira n’umujyanama wa Tshisekedi mu by’umutekano, Désiré-Cashmir Kolongele Eberande, bakanasangira ifunguro, ariko abamenyesha ko bidashoboka ubwo yabasangaga kuri hoteli saa munani z’urukerera.
Sapp yasobanuriye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko Eberande yakekaga ko intumwa za Amerika zishobora kuba ari abatekamutwe, bityo ko ari yo mpamvu yanze kuganira na zo.
Kahana wari uyoboye izi ntumwa yabonye ko bishobora kuba ibibazo, ahamagara intumwa yihariye ya Trump ishinzwe gukurikirana ibibazo by’imbohe, Dustin Stewart, kugira ngo amenyeshe Eberande ko atari abatekamutwe.
Ku munsi wakurikiyeho, Stewart yoherereje Eberande ‘email’ imumenyesha ko Kahana na bagenzi be boherejwe na Amerika kugira ngo baganire na Leta ya RDC ku Banyamerika batatu bafunzwe.
Ku mugoroba w’umunsi wabo wa kabiri i Kinshasa, Kahana na bagenzi be bari bategereje guhura na Tshisekedi. Ni bwo umucancuro ukomoka muri Israel yabasabye ko bajya gusangirira mu kigo cya gisirikare kiri i Kinshasa.
Abandi bitabiriye iki gikorwa cyo gusangira ni umushabitsi w’intwaro ufite ubwenegihugu bwa Israel n’u Bufaransa ndetse n’umunyapolitiki ukorana bya hafi na Tshisekedi, Kinuani Kamitatu Massamba.
Nyuma yo gusangira, uyu mucancuro yasabye abashyitsi ko bajya kwitoza kurasa, Kahana na Sapp barabyemera. Icyo batazirikanye ni uko mu kigo cya gisirikare bitorezagamo atari kure y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu kandi bwari bunije.
Mu gitondo cyakurikiyeho, Kamitatu yahamagaye Kahana, amumenyesha ko inzego z’ubutasi zarakajwe n’amasasu yumvikanye mu ijoro, kuko zaketse ko ingoro y’Umukuru w’Igihugu iri kugabwaho igitero.
Nyuma yaho, Gen Ntumba yasanze intumwa za Amerika kuri hoteli azisaba gutanga pasiporo zazo, zikanamusanga ku biro bye. Kahana we yari yahiye ubwoba kuko urutonde yahaye Tshisekedi rw’abashaka kumukura ku butegetsi ruriho uyu musirikare.
Mu gihe uruzinduko rw’izi ntumwa rwari rutangiye kugorana, Seldowitz yahamagaye Ambasaderi wa Amerika muri RDC, Lucy Tamlyn, cyane ko bigeze gukorana kera, amumenyesha ibibazo bahuye na byo.
Umushabitsi w’intwaro witabiriye umusangiro wabereye mu kigo cya gisirikare, yasobanuye ko nyuma y’umwanya Ambasaderi Lucy ahamagawe, kuri hoteli Kahana na bagenzi be bari bacumbitsemo hoherejwe abakozi benshi ba Ambasade ya Amerika kugira ngo babatabare.
Uyu mushabitsi yasobanuye ibyo yabonye muri uwo mwanya, ati “Naratekereje nti ‘Mbega’, ni byiza kuba Umunyamerika muri iki kibazo. Ubyumve byari bimeze nka filime.”
Ubwo abakozi ba Ambasade ya Amerika bageraga kuri iyi hoteli, Gen Ntumba yahise agenda, ariko asiga azibitsemo ubwoba ko bitarangirira aho. Zatangiye kwibaza uko ziri bubigenze kuko zabonaga ko zigiye gufungwa.
Ushinzwe umutekano kuri Ambasade ya Amerika yabwiye izi ntumwa ko bitewe n’ikibazo cyavutse, zaguma mu byumba bya hoteli zicumbitsemo ku buryo nta wafungura imiryango, cyangwa se zikimukira mu yindi hoteli cyangwa zikava muri RDC ako kanya.
Kahana yatangaje ko yahisemo kuva muri RDC, ati “Ubwo naravuze nti ‘Nkunze uburyo bwa gatatu kuko ni bwo bwiza.”
Kuko izi ntumwa zahisemo kuva muri RDC ako kanya, Ambasade ya Amerika yazoherereje imodoka iriho ibirango byayo, izijyana ku kibuga cy’indege, aho zari gutwarwa n’indege ya Air France yari igiye kujya mu Bufaransa.
Bageze ahagenzurirwa pasiporo ku kibuga cy’indege, barafatwa. Bajyanywe mu cyumba, basabwa telefone. Ubwo Seldowitz yongeye guhamagara kuri Ambasade, iboherereza umukozi wa Air France, arabafunguza.
Uruzinduko rwa Kahana, Sapp na Seldowitz rwahagaze badahuye na Tshisekedi ngo bamugezeho ubutumwa bwa Amerika ku ifungurwa ry’Abanyamerika bari bafungiwe muri gereza ya Makala kuva muri Gicurasi 2024.
Nyuma y’aho ubutumwa bw’izi ntumwa budakunze, Amerika yatangiye kuganira na RDC mu bundi buryo kugira ngo aba Banyamerika bafungurwe. Tariki ya 2 Mata 2025, Tshisekedi yabakuriyeho igihano cy’urupfu, agisimbuza igifungo cya burundu.
Marcel Malanga, Thomson na Zalman boherejwe mrui Amerika muri uko kwezi, nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yagiriye i Kinshasa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *