skol

Ukraine:Perezida Zelenskyy yateguje ingabo ze urugamba rukomeye ku mwanzi

Yanditswe: Monday 01, May 2023

featured-image

Kuri iki Cyumweru, itariki 30 Mata, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yahaye icyubahiro ingabo zirinda imipaka mu gihugu atanga imidari kandi azifuriza gutsinda .

Kuri iki Cyumweru, itariki 30 Mata, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yahaye icyubahiro ingabo zirinda imipaka mu gihugu atanga imidari kandi azifuriza gutsinda .

“Bakundwa ndwanyi, intambara nyamukuru ziraza vuba. Tugomba kuvana igihugu cyacu n’abaturage bacu mu bucakara bw’u Burusiya, ” uyu ni Perezida Zelenskyy abwira abasirikare.

Ibi yabivugiye mu birindiro bya gisirikare hatauzwe aho biherereye ku mpamvu z’umutekano,byari bikikijwe n’imodoka za gisirikare zitangwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagize itsinda ry’abasirikare baherutse gutozwa bashinzwe umutekano w’imipaka ’Steel Border’ Assault Brigade.

Iyi nkuru dukesha Euronews ivuga ko hmaze iminsi havugwa imyiteguro ya Ukraine yo gutangira kugaba ibitero ku ngabo z’Abarusiya zabateye hagamijwe kuzirukana burundu ariko ntibiratangizwa.

Kuri iki Cyumweru gishize kandi, guverineri w’akarere k’u Burusiya gahana imbibi na Ukraine yavuze ko abantu bane baguye mu gitero cya za roketi cyavuye muri Ukraine.

Umuyobozi w’akarere ka Bryansk, Alexander Bogomaz, yatangaje ko ibisasu bya roketi byibasiye amazu mu mudugudu wa Suzemka, ku birometero icyenda uvuye ku mupaka wa Ukraine.

Yavuze ko abandi baturage babiri bakomeretse kandi ko uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwasenye bimwe mu bisasu byinjiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa