skol
Kigali
Fortebet

Ukraine yemeje ko agace ka Lysychansk kafashwe n’ingabo za Russia

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 4 July 2022

Igisirikare cya Ukraine byarangiye kemeje amakuru y’uko umugi wa Lysychansk uri mu burasirazuba bwa wafashwe n’ingabo z’Uburusiya.


Ibiro bikuru by’igisirikare cya Ukraine byavuze ko nyuma y’intambara zikomeye i Lysychansk, byabaye ngombwa ko ingabo za Ukraine ziva ku birindiro byazo”.

Mbere y’aha,umukuru w’igisirikare Sergei Shoigu w’uburusiya yari yamaze gutangaza ko ingabo ze zafashe Lysychansk kandi ko ubu zigaruriye intara yose ya Luhansk.

Ibiro bikuru by’igisirikare bivuga ko "mu kerekezo cyo kurengera ubuzima bw’abarwanira Ukraine, hafashwe ingingo yo kuzivanayo”.

Bivuga ko Abarusiya babarushije ingufu mu nzira nyinshi harimo ibirwanisho bya rutura, indege, abasirikare n’ibindi.

Perezida Volodymyr Zelensky avuga ko ingabo za Ukraine zizasubira muri Lysychansk kubera ubuhanga bwazo “n’ibindi birwanisho bigezweho bigiye kongerwa”.

Imbere y’aha, umukuru wa Repubulika ya Chechnya/ Tchétchénie, Ramzan Kadyrov, yari yasohoye videwo isa n’iyerekana abarwanyi ba Chechnya bari hagati mu mugi wa Lysychansk.

Hirya mu burengerazuba bw’igihugu ,umugi wa Slovyansk uri mu maboko ya Ukraine wasutsweho amabombe ahitana abantu bagera kuri 6.

Intara ya Donetsk, iri kumwe na Luhansk, igize akarere kagizwe n’imipaka ya Donbas.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Ibarura ry’Amajwi y’Ibyavuye mu Matora Rigeze Ahakomeye

Umukuru w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru muri Kenya, David Omwoyo, yatangaje ko...
12 August 2022 0

Ukraine yasabye ibihugu by’Uburayi kwangira Abarusiya kubatemberera

Umukuru w’igihugu cya Ukraine Volodymir Zelensky yasabye ibihugu by’ Uburayi...
12 August 2022 0

Ninde utsinda amatora muri Kenya???Odinga yigaranzuye Ruto bahanganye

Ibyavuye mu matora yabaye kuwa Kabiri muri Kenya bikomeje gutera amatsiko...
11 August 2022 0

Blinken yemeje ko US ihangayikishijwe na Raporo "yizewe" ishinja u Rwanda...

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’amahanga,...
10 August 2022 2

Kenya: William Ruto akomeje kwanikira Raila Odinga mu majwi ya...

Kugeza iki gitondo CYO KURI uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama...
10 August 2022 0

Perezida wa Ukraine yavuze ubufasha yasabye Felix Tshisekedi wa RDC...

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagiranye ikiganiro kuri telefoni na...
10 August 2022 0