skol
fortebet

Umugabo wagabye igitero kuri perezida wa Comores yapfiriye muri gereza

Yanditswe: Sunday 15, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo watawe muri yombi ku wa gatanu kubera kugaba igitero kuri perezida w’ibirwa (amazinga mu Kirundi) bya Comores akoresheje icyuma yasanzwe muri gereza yapfuye, nkuko abategetsi baho babivuga.

Sponsored Ad

Icyo gitero cyabereye mu muhango wo gushyingura umukuru wo mu idini uzwi cyane ndetse cyakomerekeje ikiganza cya Perezida Azali Assoumani.

Umushinjacyaha wa Comores Ali Mohamed Djounaid yavuze ko nyuma yuko uwo mugabo atawe muri yombi, yari yafungiwe mu kato mu cyumba cya gereza kugira ngo atuze.

Yavuze ko umubiri we utarimo ubuzima wasanzwe urambaraye hasi muri icyo cyumba mu gitondo cyo ku wa gatandatu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Moroni w’ibyo birwa byo mu nyanja y’Abahinde, umushinjacyaha Djounaid yagize ati: "Umuganga yatangaje ko yapfuye. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateje urupfu rwe."

Naho ku bijyanye na Perezida Azali, ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Minisitiri w’ingufu (z’amashanyarazi) Aboubacar Saïd Anli avuga ko "ameze neza. Nta bibazo by’ubuzima afite, yavuye mu byago. Yadozwe gacye". Uwo Minisitiri na we yari ari muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, cyitabiriwe n’abaminisitiri hafi ya bose bagize leta.

Impamvu yateje icyo gitero cyo ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa ntizwi ariko abategetsi barimo kuyikoraho iperereza.
Bavuze ko uwagabye icyo gitero n’icyuma (imbugita mu Kirundi) ari umusirikare w’imyaka 24 witwa Ahmed Abdou, nkuko AFP ibitangaza.

Ababibonye babwiye AFP ko babonye uwo mugabo mu cyumba aho abari bagiye ku itabaro bari barimo basezera ku wapfuye.

Bavuga ko uwo wagabye icyo gitero yakomerekeje perezida ku kiganza muri uko kumutera icyuma, mbere yuko ahagarikwa n’umwe mu bari bagiye ku itabaro.

Perezida Azali yageze ku butegetsi ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1999 binyuze mu ihirika ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare.

Nyuma y’imyaka 10 atari ku butegetsi, yatsinze amatora ataravuzweho rumwe yo mu mwaka wa 2016, ndetse yongeye gutorwa muri Mutarama (1) uyu mwaka.

Ayo matora yaranzwemo ibirego byo gushyira amajwi mu dusanduku tw’itora arenze umubare w’abatoye, ndetse yakurikiwe n’imyigaragambyo yamaze iminsi ibiri yiciwemo abantu.

Azali yashinjwe kugenda arushaho kuba umunyagitugu.

Yabaye Perezida w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika hagati y’umwaka wa 2023 n’umwaka wa 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa