Madamu Jill Biden,umufasha wa Perezida wa Amerika,Joe Biden,yasuye igihugu cya Kenya mu rugendo rw’iminsi itatu muri Afurika.
Uyu yaje mu ndege ya gisirikare yitwa Executive One Foxtrot,yakirwa na Madamu wa Perezida Ruto witwa Rachel Ruto ku kibuga Jomo Kenyatta.
Madamu Biden yageze muri Kenya saa kumi na 28 ku isaha yo muri iki gihugu aho yararinzwe bidanzwe ku kibuga cyindege.
Uyu wahoze ari umwarimu w’Icyongereza yasuye iki gihugu ku nshuro ye ya mbere nyuma yo kuba umugore wa (…)
Madamu Jill Biden,umufasha wa Perezida wa Amerika,Joe Biden,yasuye igihugu cya Kenya mu rugendo rw’iminsi itatu muri Afurika.
Uyu yaje mu ndege ya gisirikare yitwa Executive One Foxtrot,yakirwa na Madamu wa Perezida Ruto witwa Rachel Ruto ku kibuga Jomo Kenyatta.
Madamu Biden yageze muri Kenya saa kumi na 28 ku isaha yo muri iki gihugu aho yararinzwe bidanzwe ku kibuga cyindege.
Uyu wahoze ari umwarimu w’Icyongereza yasuye iki gihugu ku nshuro ye ya mbere nyuma yo kuba umugore wa Perezida wa Amerika.
Dr Biden ari muri Kenya mu rugndo rw’iminsi ibiri rugamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Uyu aragenzwa no kuvuga ku mishinga igamije iterambere ry’abagore,kongerera imbaraga urubyiruko no kurengera ibidukikije.
Madamu Biden arahura na Perezida Ruto hanyuma abone guhura n’abahagarariye abagore na Ambasaderi wa US muri Kenya,Meg Whitman.
Dr Biden yasuye afurika inshuro eshanu mbere,harimo n’urugendo yakoze ubwo umugabo we yari Visi Perezida yungirije Obama.
Iyi ni inshuro ya gatatu asuye Kenya aho azahava yerekeza mu gihugu cya Namibia.
Itangazo rya White House rivuga ko urugendo rwa Madamu Biden muri Kenya na Namibia rugamije guhamya umubano wa Amerika n’umugabane wa Afurika ndetse no kurushaho guhamya intego zihuriweho mu karere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *