skol
fortebet

Umugore wa Perezida wa Ukraine yahishuye ikintu gitangaje umwana we yifuza kuba

Yanditswe: Thursday 21, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umukuru w’igihugu cya Ukraine, Olena Zelenska yavuze ko intambara yo muri Ukraine yatumye umwana we w’umuhungu w’imyaka icyenda yifuza kuba umusirikare.
Mu kiganiro kuri NBC, Zelenska yavuze ko ubu ikintu gusa umuhungu we ashaka gukora ari "ukwiga kurwana akoresheje amaboko hamwe no kwiga imbunda".
Yongeyeko ko yizeye ko ubwana bw’umuhungu we ’azabusubizwa’.
Zelenska umugore wa perezida Volodymyr Zelensky yari mu rugendo muri Amerika, aho yasabye guha izindi ntwaro nyinshi Ukraine. (...)

Sponsored Ad

Umugore w’umukuru w’igihugu cya Ukraine, Olena Zelenska yavuze ko intambara yo muri Ukraine yatumye umwana we w’umuhungu w’imyaka icyenda yifuza kuba umusirikare.

Mu kiganiro kuri NBC, Zelenska yavuze ko ubu ikintu gusa umuhungu we ashaka gukora ari "ukwiga kurwana akoresheje amaboko hamwe no kwiga imbunda".

Yongeyeko ko yizeye ko ubwana bw’umuhungu we ’azabusubizwa’.

Zelenska umugore wa perezida Volodymyr Zelensky yari mu rugendo muri Amerika, aho yasabye guha izindi ntwaro nyinshi Ukraine.

Avuga ku ngaruka intambara y’Uburusiya imaze amezi atanu, imaze kugira ku muhungu we, yagize ati:"Mbere y’intambara, umuhungu wanjye yakunda imbyino zitandukanye. Yacurangaga piano. Yigaga icyongereza.

"Ariko kubera ibitero by’Uburusiya "yifuza kuba umusirikare. Ntibyakunda ko mugarura mubyo gukunda kubyina n’indimi hamwe no mubyo gufasha.

"Ibyo ni byo nkwiriye kurwanira ko umuhungu wanje asubizwa, kandi akanezezwa n’ubuzima bwe mu buryo bwose."

Zelenska, afite n’undi mwana w’imyaka 18 witwa Oleksandra.

Mu ijambo ry’iminota 15 yagejeje mu nteko ishinga amategeko ya Amerika kuri uyu wa gatatu, yarerekanye amafoto na video by’abana b’abanya Ukraine bishwe cyangwa bakomekeye mu ntambara.

Ku ifoto imwe, hari umwana w’imyaka ine, Liza Dmytriyeva, wiciwe mu gitero cy’indege mu mujyi wa Vinnytsia uri hagati hashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Mu ijambo rye, yagize ati:"Twifuza ko buri mubyeyi ashobora kubwira abana be ati ’Jya kuryama mu mahoro. Nta bitero by’indege bizasubira, nta n’ibitero bya misile.’ Ibi n’ibintu bigoye kwifuza?"

"Ariko kubwo imana mbi, intambara ntirarangira, iterabwoba rirakomeje."

Asaba izindi ntwaro n’uburyo bwo kwirinda ibitero by’indege, yagize ati:"Ndasaba intwaro. intwaro ziitagenewe gutera intambara ku butaka bw’undi muntu, ariko kugira arinde inzu ye, n’uburenganzira bwo kubyuka muri iyo nzu agihumeka."

Benshi mu bagize inteko ishinga amategeko bashyigikiye cyane guha ubufasha Ukraine mu by’umutekano, bakaba bamaze gutanga asaga imiliyari 8 z’amadolari.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa