skol
fortebet

Umugore wa Perezida wa Ukraine yasabye isi ikintu gikomeye

Yanditswe: Wednesday 09, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Olena Zelenska,umugore wa Perezida wa Ukraine ku nshuro ya mbere yatangaje inyandiko ikubiyemo ibyo asaba umuryango mpuzamahanga.
Yavuze akaga k’iyi ntambara, by’umwihariko ku bana n’abagore. Ndetse avuga amwe mu mazina y’abana baguye muri iyi ntambara kugeza ubu.
Yanditse ati: "Iyo Uburusiya buvuga ko butari gushoza intambara ku basivile, njye mvuga abapfuye muri bo, mpereye ku bana". Ati:
"Alice w’imyaka umunani wapfiriye ku muhanda i Okhtyrka ubwo sekuru yarimo agerageza kumurengera. (...)

Sponsored Ad

Olena Zelenska,umugore wa Perezida wa Ukraine ku nshuro ya mbere yatangaje inyandiko ikubiyemo ibyo asaba umuryango mpuzamahanga.

Yavuze akaga k’iyi ntambara, by’umwihariko ku bana n’abagore. Ndetse avuga amwe mu mazina y’abana baguye muri iyi ntambara kugeza ubu.

Yanditse ati: "Iyo Uburusiya buvuga ko butari gushoza intambara ku basivile, njye mvuga abapfuye muri bo, mpereye ku bana". Ati:

"Alice w’imyaka umunani wapfiriye ku muhanda i Okhtyrka ubwo sekuru yarimo agerageza kumurengera.

"Polina w’i Kyiv, wapfanye n’ababyeyi be mu bisasu barashweho.

"Arseniy w’imyaka 14 wituweho n’igice cy’inzu ku mutwe, ntabashe gutabarwa kuko ambulance itashoboye kumugeraho vuba kubera umuriro ukabije."

Uyu mugore yashimye ubufasha bw’umuryango mpuzamahanga, n’ibihugu bituranyi birimo kwakira bikanafasha impunzi.

Gusa asubiramo ibyo umugabo we Perezida Zelensky ahora asaba ibihugu by’iburengerazuba, ko bitangaza Ukraine nk’ikirere kitageramo indege.

OTAN/NATO yakomeje kwirinda kwemeza ibi kuko bishobora guhita biba ngombwa ko ingabo zayo zinjira mu mirwano n’indege z’intambara z’Uburusiya.

Madamu Zelenska yanditse ati: "Turasaba abafite imbaraga gufunga ikirere. Bafunge ikirere twebwe iby’intambara yo ku butaka tuzabyimenyera ubwacu.

"Muri iyi baruwa, ndahamiriza isi; ko intambara muri Ukraine atari intambara ’y’ahantu gutyo’. Iyi ni intambara mu Burayi, hafi y’imipaka y’Ubumwe bw’Uburayi."

"Niba tudahagaritse Putin, ukangisha gutangiza intambara y’intwaro kirimbuzi, nta hantu hazaba ubuhungiro ku isi kuri twese."

Hagati aho, Pologne yasabye Amerika ko yakoherereza Ukraine indege zayo z’intambara za Mig-29 zihagurukiye ku kibuga cy’ingabo za Amerika mu Budage.

Ariko ubu busabe bwanzwe na Amerika nk’uko umuvugizi wa Pentagon yabitangaje, avuga ko ibi "byatera NATO yose impungenge zikomeye".

Ni mu gihe OTAN ikomeje kwerekana ko idashaka ikintu cyose cyatuma yinjira mu mirwano byeruye n’ingabo z’Uburusiya.

Pologne irashaka ko izo ndege zijya gufasha Ukraine kurwana n’abarusiya muri Ukraine, ibyo Perezida Zelensky yakomeje gusaba ibihugu bigize NATO ngo bimufashe mu gisirikare.

Umusesenguzi mu bya gisirikare Col Brendan Kearney yabwiye BBC ko "yatangajwe cyane n’ibi Pologne yiyemeje."

Avuga ko abapilote b’abanya-Ukraine bashobora kwambuka umupaka bakajya muri Pologne bakagurutsa izo ndege bakazigeza muri Ukraine, ko "byaba ari byo byoroshye kandi birimo ubwenge."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa