skol
fortebet

Umugore yateye amahane kugeza avuganye na Perezida Magufuli

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Umugore w’ umupfakazi wari mu nama ya Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, mu mujyi wa Dar es Salaam, yandurumbanyije umutekano asanga Perezida Magufuli aho yari yicaye amutura ikibazo cye.
Uyu mugore yavuze ko afitanye ikibazo n’ abantu bashaka ku munyaga asambu.
Mu birori by’ umunsi ngarukamwaka w’ amategeko “Law day” utegurwa na Minisiteri y’ ubutabera, Umupfakazi Shoshi yagaragaye mu mashusho atera amahane ashaka kujya kuvugana na Perezida Magufuli.
Muri videwo yerekanywe ku mbuga (...)

Muri videwo yerekanywe ku mbuga nkoranyambaga uwo mugore yaciye mu bantu atumbiriye iyo Perezida Magufuli ari abashinzwe umutekano nabo bamusubiza inyuma ariko umukuru w’igihugu yari amaze kumubona ahita asaba ko bamuzana aho yari yicaye.

Uyu mugore Shoshi yabwiye Perezida Magufuli ko inkiko zaciye urubanza rwe binyuranyije n’ amategeko anavuga ko hari abamwoherereje ubumwa bamubwira ko bazamwica.

Mu makuru yegeranijwe bivugwa ko uyu mugore Shoshi ari umupfakazi uturuka mu gihugu cya Kenya ariko akaba yararongowe n’ Umutanzaniya. Acumbitse mu ntara ya Tanga iherereye mu majyaruguru ya Tanzania.

Perezida Magufuli yategetse abacamanza kwihutisha urwo rubanza. Yasabye umuyobozi w’ ubutabera ko amuha numero ya telefone ye kugira ngo age akurikirana aho bigeze.

Perezida Magufuli yategetse igipolisi gucungira uyu mugore umutekano. Perezida Magufuli kandi yasabye ko uyu mugore ahabwa umupolisi wihariye wo kumurindira umutekano.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa