Umuhanzi kazi Ariana Grande yiyongereye ku byamamare bishyigikiye Harris
Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

Umuhanzikazi Ariana Grande nawe yamaze kwiyongera ku rutonde rw’ibyamamare bivuga ko bizashyigikira Kamala Harris mu matora ya Perezida w’Amerika ahatanyemo na Donald Trump, ateganyiwe tariki 05 Ugushyingo 2024.
Uyu mugore usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika, akomeje guhabwa amahirwe menshi bitewe n’uko akomeje kugenda ashyigikirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Beyoncé, Taylor Swift, Cardi B n’abandi batandukanye.
Umuvuno wo gushaka amajwi mu benegihugu b’Amerika cyane mu ishyaka ry’Abademocrate riri ku butegetsi,watangijwe na Barack Obama wigeze kuyobora iki gihugu cy’igihangajye.
Nyuma yo kugaragara ko byamuhiriye, ubu yanawigishije Uyu mugore usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika ngo amufashe guhigika Donald Trump w’umu Repuburikani bigaragara ko abateye impungenge
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *