skol
fortebet

Umuhungu wa Museveni agiye kugaruka mu Rwanda

Yanditswe: Monday 28, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda mu ruzinduko rwo kurangiza ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
Lt Gen Muhoozi yatangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, abinyujije kuri Twitter.
Yagize ati “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri (...)

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda mu ruzinduko rwo kurangiza ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Lt Gen Muhoozi yatangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, abinyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Nubwo Lt Gen Muhoozi yatangaje ibijyanye n’uru ruzinduko, ntacyo Leta y’u Rwanda irabivugaho.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’imfura ya Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Ni mu ruzinduko n’ubundi rwari rugamije gukemura ibibazo bimaze igihe hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Nyuma yo kuva mu Rwanda kwa Gen.Muhoozi,hemejwe ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa ndetse bigerwaho kuwa 31 Mutarama 2022 nubwo Abanyarwanda batahise bambuka.

Ku wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashyizwe mu myanya mishya,Perezida Kagame yavuze ko yaganiriye na Gen.Muhoozi ariko ikibazo kigomba gukemuka burundu ukabona gufungurwa bihoraho.

Perezida Kagame ati “Iyo ntumwa mu biganiro twagiranye, twumvikanye ko hari ibyo twese twakora. Ariko jye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza, ariko kuwufungura udakemuye ikibazo cyatumye umupaka ufungwa, ntabwo ari byo, nta n’ubwo byakunda.”

Perezida Kagame yavuze ko impande zombi zemeranyijweho ko ibyo byateye umupaka gufungwa na byo bigiye kwitabwaho.

Yibukije ko kimwe muri ibyo byatumye Abanyarwanda batemererwa gukomeza kwerekera muri Uganda uko bishakiye byari mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko bageragayo bagafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa bakajugunywa ku mupaka ndetse bakamburwa n’ibyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa