
Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba,yageze mu Rwanda mu rugendo yari aherutse gutangaza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko ateganya gusura Perezida Kagame.
Kuri iyi nshuro yazanye n’umunyamakuru uzwi mu karere Andrew Mwenda,wamamaye mu gushyigikira ubutegetsi bwa Museveni.
Abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye,tariki 23 Nzeri 2022,yavuze ko uru rugendo azarwungukiramo izindi nama zijyanye n’ubworozi cyane ko yatembereye mu rwuri rwa Perezida (...)
Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba,yageze mu Rwanda mu rugendo yari aherutse gutangaza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko ateganya gusura Perezida Kagame.
Kuri iyi nshuro yazanye n’umunyamakuru uzwi mu karere Andrew Mwenda,wamamaye mu gushyigikira ubutegetsi bwa Museveni.
Abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye,tariki 23 Nzeri 2022,yavuze ko uru rugendo azarwungukiramo izindi nama zijyanye n’ubworozi cyane ko yatembereye mu rwuri rwa Perezida Kagame.
Icyo gihe,Gen Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nunguke izindi nama zijyanye n’ubworozi bw’inka.”
Yakomeje avuga ko yiteguye guhurira I Kigali n’inshuti nyinshi. Ati “Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”
Uruzinduko rwa mbere rwa Gen Muhoozi rwabaye ku ya 22 Mutarama 2022, yakirwa na Perezida Kagame bagirana ibiganiro byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda.
Uru ruzinduko rwatanze umusaruro kuko, ku ya 4 Werurwe 2022, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko imipaka yo k’ubutaka yongeye gufungura. Icyemezo bivuze ko cyarebaga n’imipaka ya Kagitumba na Gatuna, iri hagati yu Rwanda na Uganda.
Gen Muhoozi wari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rwe bwite nk’uko icyo gihe byatangajwe na Ambasade ya Uganda.
Uyu mugabo aje mu Rwanda nyuma yo kugirwa Jenerali wuzuye nubwo yambuwe inshingano zose mu gisirikare cya Uganda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *