skol
fortebet

Umukobwa wa Gen Bunyoni yatangaje ko avugana na se ufunze n’abandi bo mu muryango we

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa General Alain Guillaume Bunyoni, uherutse gufatwa n’inzego z’igiporisi ubu uratekanye kandi wasubijwe uburyo bwo gutumanaho inyuma y’imisi bangiwe kuva mu rugo rwabo ku wa mbere w’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Umuryango wa General Alain Guillaume Bunyoni, uherutse gufatwa n’inzego z’igiporisi ubu uratekanye kandi wasubijwe uburyo bwo gutumanaho inyuma y’imisi bangiwe kuva mu rugo rwabo ku wa mbere w’icyumweru gishize.

Ibi byemejwe na Darlene Bonyoni, umwe mu bana ba General Bunyoni.

Kuri terefone ari mu Bushinwa, Darlene yabwiye BBC ko ubu ashobora kuvugana n’umuryango we kandi ko bameze neza.

Ati "Bari bamaze nk’icyumweru cyose nta materefone bafite barayabatse badashobora kwisanzura, batanababwiye impamvu babafungiye mu rugo."

Darlene avuga ko umunsi isakwa ryabaga, abo mu muryango we batabangamiwe n’ubwo atazi ibyo abashinzwe umutekano bagiye batwaye iwabo mu rugo.

Yavuze ko hashize nk’iminsi abo mu muryango we basubijwe amaterefone yabo, bemererwa kandi ko ngera gukora imirimo yabo ya buri munsi irimo kujya ku ishuri cyangwa ku kazi.

Yongeye ho ko Kuva kuwa mbere bene wabo bari mu rugo kandi bajya ku ishuri , ariko ko baherekezwa n’abashinzwe umutekano batandukanye n’abo bahoranaga mu rugo.

Alain Guillaume Bonyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Burundi yafashwe ku wa gatanu ushize,itariki 21 Mata nyuma y’iminsi ine inzego z’igiporisi zigiye kumushakisha mu rugo iwe zikamubura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa