Umukuru w’Inteko Ishingamategeko ya Uganda yise Museveni Imana na Muhoozi umwana w’Imana
Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye barimo kwamagana umukuru w’Inteko Ishingamategeko ya Uganda nyuma y’uko avuze ko Perezida Yoweri Museveni ari Imana naho umuhungu we akamwita umwana w’Imana.
Ku cyumweru, Anita Among yari mu bikorwa byo kwamamaza abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi NRM mu matora rusange ya perezida n’abagize Inteko Ishingamategeko ateganyijwe muri Mutarama(1) umwaka utaha.
Anita aherutse gutangaza ko ashaka kuguma ku mwanya we iyindi manda ya 2026–2031, aho yavuze ko izaba ari iya nyuma kuri uwo mwanya ariho kuva mu 2022.
I Kyazanga, ku ntera ya kilometero 50 mu majyepfo y’umujyi wa Masaka, Anita Among yarapfukamye asaba abaturage baho gutora abadepite b’ishyaka NRM yaberetse, ati: "Ndabapfukamiye, nimushyigikire perezida Museveni" n’abakandida ba NRM. Maze arahaguruka.
u mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Anita yongeyeho ati: "Nkuko nabibabwiye ubushize, twebwe muri Teso [agace ko mu burasirazuba bwa Uganda] twemerera mu butatu butagatifu. Twemera Imana data, kandi Imana data ni Perezida Museveni, [asubiramo] Imana data ni Perezida Museveni. Imana mwana ni MK [Muhoozi Kainerugaba], ubu namwe muri Roho Mutagatifu. Ku bw’ibyo rero, mubatore. Imana ibane namwe mwese."
Abaturage benshi bari imbere ye ntibahise berekana amarangamutima y’uku kugereranya aba bategetsi n’Imana, nk’uko bayagaragaje avuga ibindi.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kivuga ko uku kwita Perezida Museveni Imana byababaje bamwe mu bakuriye amadini bavuga ko ari icyaha cyo gutuka Imana. Daily Monitor ivuga ko Inteko ya Uganda yasubije ko Anita yavuze biriya byo "kugereranya bigamije gusobanura gusa".
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze uyu mutegetsi kuri uko kugereranya Perezida Yoweri Museveni n’Imana, bamwe babyita "kurengera bikabije".
Anita Among asanzwe azwiho kuba umwe mu bashyigikira bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Museveni ubu bivugwa ko azahatanira manda ya karindwi. Museveni ategeka iki gihugu kuva mu 1986.
Muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza i Kyazanga habonetse abahanzi bakunzwe muri Uganda Jose Chameleone na Eddy Kenzo – wagizwe umujyanama wa perezida, basaba abaturage gushyigikira uruhande rwa Perezida Museveni.
Aho kandi, Anita Among yibasiye umunyamuziki akaba n’umudepite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine avuga ko adashobora kuvana Museveni ku butegetsi kuko ari umunyamuziki ukunzwe.
Bobi Wine, utavugarumwe n’ubutegetsi avuga ko aharanira impinduka, kandi yifuza ko Museveni n’ishyaka rye bava ku butegetsi abanenga guheza inyuma Uganda no guhonyora ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu muri Uganda.
Anita Among ni umwe mu bategetsi batavugwaho rumwe, mu myaka ya vuba aha yashinjwe ruswa, iyezandonke no kunyereza umutungo wa leta. Muri Mata (4) uyu mwaka urukiko rurwanya ruswa rwamugize umwere kuri ibyo byaha yashinjwaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *