skol
fortebet

Umunsi Perezida wa Amerika yabeshye abanyamerika

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

“Ndashaka kubwira ikintu kimwe abanyamerika. Ndagira ngo munyumve. Ngiye kubisubiramo: Ntabwo nigeze ngira imibonano mpuzabitsina n’uriya mugore, madamazela Lewinsky. Ibi birego ni ibinyoma…”
Aya magambo yavuzwe na Bill Clinton ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama mu 1998 nyuma y’iminsi micye yari ishize hatangajwe inkuru ko uyu wari perezida yaba yarakoze imibonano na Monica Lewinsky wari umukobwa wimenyereza umwuga muri White House.
Kuri iyo tariki, Clinton ahararanye n’umugore we Hillary, (...)

Sponsored Ad

“Ndashaka kubwira ikintu kimwe abanyamerika. Ndagira ngo munyumve. Ngiye kubisubiramo: Ntabwo nigeze ngira imibonano mpuzabitsina n’uriya mugore, madamazela Lewinsky. Ibi birego ni ibinyoma…”

Aya magambo yavuzwe na Bill Clinton ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama mu 1998 nyuma y’iminsi micye yari ishize hatangajwe inkuru ko uyu wari perezida yaba yarakoze imibonano na Monica Lewinsky wari umukobwa wimenyereza umwuga muri White House.

Kuri iyo tariki, Clinton ahararanye n’umugore we Hillary, yabwiye abanyamakuru kuri White House ayo magambo ahakana ibyavugwaga ko iyo mibonano baba baranayikoreye mu biro bwite bya perezida wa Amerika.

Madamu Hillary yahagaze ku mugabo we, hashize iminsi ibiri nawe yabwiye abanyamakuru ko ibivugwa ku mugabo we ari “umugambi wacuzwe n’abo ku rundi ruhande, bibasiye umugabo wanjye kuva umunsi yavuze ko ashaka kuba perezida.”

Mu mezi menshi yakurikiyeho iyi nkuru niyo yavugwaga cyane muri Amerika n’ahandi ku isi, ariko nta kimenyetso cyahamyaga ibivugwa n’impande zose uretse amajwi yafashwe, kuko na Lewinsky atifuzaga kuvuga kuri iyi ‘affair’ cyangwa gutanga ubuhamya.

Mu kwezi kwa (7) Nyakanga 1998, Monica Lewinsky yahawe ubudahangarwa bw’agateganyo kugira ngo nawe yemere gutanga ubuhamya imbere y’inteko yari yashinzwe guca urubanza ku mubano we na Perezida Clinton.

Yemeje ibyavugwaga azana n’ikanzu y’ubururu yumiyeho amasohoro yavugaga ko ari aya Clinton. FBI yasuzumye ayo masohoro iyagereranya n’amaraso yafashwe kuri Clinton maze ibipimo bya DNA byemeza ko ari ibya Bill Clinton.

Tariki 07 mu kwezi kwa Kanama 1998 Clinton yemereye iyo nteko ko yagiranye “ibikorwa by’umubiri bidakwiye” na Lewinsky. Uwo mugoroba yavugiye kuri televiziyo ko umubano we na Lewinsky “utari ukwiye”.

Inteko yari ishinzwe iki kibazo yanzuye ko Perezida wa Amerika yarahiye maze agatanga ubuhamya bw’ikinyoma abeshya abanyamerika.

Clinton we yavuze ko yumvaga ko kugirana imibonano mpuzabitsina na Monica byari “ukuba narageze kuri iyo myanya y’umubiri” kandi ko we atayigezeho.

Mu yandi magambo, Clinton yahakanye ko yageze ku myanya y’umubiri wa Lewinsky yari yabwiwe n’iyo nteko mu iperereza, ariyo; “igitsina, hejuru y’igitsina, amabere, imbere mu matako,cyangwa mu kibuno”.

Hashize amezi abiri iyo nteko imuhamije icyaha cyo kubeshya, umucamanza yaciye Clinton amande ya $90,000. Mu 2001, yambuwe uburenganzira bwo gukora umwuga we nk’umunyamategeko mu gihe cy’imyaka itanu muri leta y’iwabo ya Arkansas, nyuma n’Urukiko rw’ikirenga rubigenza gutyo.

Nyuma inteko ishingamategeko yarateranye ngo yige ku kumweguza, haba amatora maze habura umubare uhagije w’abamuhamya ibyo aregwa ngo avanwe ku butegetsi, ahita akurwaho ibyo aregwa maze akomeza akazi ke nka perezida.

Ikusanyabitekerezo mu banyamerika ryakozwe n’ikigo Pew mu kwezi kwa (9) Nzeri2021 rigatangazwa mu kwezi gushize k’Ukuboza ku baperezida ba Amerika bitwaye neza mu myaka 40 ishize, rigaragaza ko Clinton ari uwa kane.

1. Barack Obama
2. Ronald Reagan
3. Donald Trump
4. Bill Clinton
5. George W. Bush
6. George H.W. Bush
7. Joe Biden

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa