Umunyapolitiki ukomeye yashinje Perezida Tshisekedi gukorana n’u Rwanda
Yanditswe: Friday 11, Nov 2022
Umukandida watsinzwe ku mwanya wa perezida wa Kongo mu 2018, Martin Fayulu yatangarije TV5 Monde ko u Rwanda ruri gukoresha Perezida Felix Tshisekedi mu guhungabanya RDC.
Fayulu yavuze ko Umukuru w’Igihugu cya Congo, Félix Antoine Tshisekedi ari umuntu washyizweho n’u Rwanda mu nyungu bumvikanyeho.
Ati “Hano hari abacengezi mu nzego zose (…), ndetse na Bwana Tshisekedi n’umuntu woherejwe kandi washyizweho n’u Rwanda.”
Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe yavuze ko uruhuri rw’ibibazo RD (…)
Umukandida watsinzwe ku mwanya wa perezida wa Kongo mu 2018, Martin Fayulu yatangarije TV5 Monde ko u Rwanda ruri gukoresha Perezida Felix Tshisekedi mu guhungabanya RDC.
Fayulu yavuze ko Umukuru w’Igihugu cya Congo, Félix Antoine Tshisekedi ari umuntu washyizweho n’u Rwanda mu nyungu bumvikanyeho.
Ati “Hano hari abacengezi mu nzego zose (…), ndetse na Bwana Tshisekedi n’umuntu woherejwe kandi washyizweho n’u Rwanda.”
Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe yavuze ko uruhuri rw’ibibazo RD Congo iri gucamo bikomoka mu Rwanda bigatizwa umurindi n’abo yise abacengezi barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi.
Uyu munyapolitiki uzwiho kugira urwango ku Banyarwanda n’abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda aherutse kumvikana ashimagiza ubukangurambaga bwa Tshisekedi busaba abaturage kwishora mu ntambara n’u Rwanda.
Fayulu ari mu ba mbere batangaje ko bari kwitegura kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2023.
Umwaka umwe mbere y’amatora ya perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aratangaza ko yifuza guhangana na Perezida Félix Tshisekedi.
Uyu aravuga ibi mu gihe Perezida Tshisekedi nawe ashinja u Rwanda gukorana na M23 ndetse mu minsi ishize aheruka gutangaza ko bibaye ngombwa ashobora gushoza intambara ku Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *