Umuryango wa Perezida Biden wamushishikarije gukomeza kwiyamamaza
Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2024

Umuryango wa Perezida w’Amerika w’umudemokarate Joe Biden wamushishikarije kwirengagiza abamusaba kureka kwiyamamaza nyuma yuko yitwaye nabi cyane mu kiganiro mpaka na Donald Trump w’umurepubulikani.
Umunsi wo ku cyumweru yawumaranye na benewabo mu mwiherero, aho bamushishikarije gukomeza guhatana, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru CBS News gikorana na BBC muri Amerika.
Habayeho guhangayika muri bamwe mu bo mu ishyaka rye, nyuma y’uburyo yitwaye muri icyo kiganiro mpaka cyo mu mujyi wa Atlanta, muri leta ya Georgia, cyabayemo kuvuga ategwa ndetse akanyuzamo akavuga ibidasobanutse.
Amakusanyabitekerezo yakozwe kuva icyo gihe yumvikanisha ko impungenge ku myaka ye – afite imyaka 81 – ziyongereye.
Ikusanyabitekerezo ryakozwe na CBS News/YouGov ryatangajwe ku cyumweru rigaragaza ko 72% ry’abiyandikishije gutora bemeza ko Perezida Biden adafite ubuzima bwo mu mutwe no gusobanukirwa bwatuma aba Perezida. Hafi kimwe cya kabiri cy’abatora b’abademokarate bavuze ko akwiye kureka kwiyamamaza.
Ariko ubutumwa buva mu itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwe hamwe n’ubuva mu muryango we, ni uko akiri we cyizere cyiza cyane cy’iryo shyaka cyo gutsinda Trump.
Uko guterana kw’umuryango we mu rugo rw’umwiherero wa perezida rw’i Camp David, muri leta ya Maryland, mbere kwari guteganyijwe nk’igikorwa cyo gufatwa amafoto n’umufotozi w’ibyamamare Annie Leibovitz. Jill, umugore wa Biden, abana be n’abuzukuru ni bamwe mu bari bahari.
Jill Biden yabwiye ikinyamakuru Vogue mu kiganiro kuri telefone ari i Camp David ati: "Ntituzareka irya minota 90 [y’ikiganiro mpaka] ngo isobanure imyaka ine amaze ari perezida."
Yavuze ko bazakomeza guhatana, yongeraho ko umugabo we "buri gihe azakora icyiza cyane ku gihugu".
Uko gushishikarizwa n’umuryango we ngo agume mu kwiyamamaza, kwatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru the New York Times, nyuma kwemezwa na CBS News.
Amakuru avuga ko bamwe muri benewabo (abo bafitanye isano) begetse uko kwitwara nabi kwe muri icyo kiganiro mpaka ku kuba abajyanama be baramuteguye birenze urugero. Umuntu uri hafi ya Jill Biden yabwiye CBS ko Jill atari muri abo banenze itsinda ry’abajyanama b’umugabo we.
Impungenge ku bakandida bombi – Biden arusha Trump imyaka itatu gusa kuko we afite imyaka 78 – zari zisanzwe zihari mbere y’ikiganiro mpaka cyo ku wa kane.
Ariko ijwi rya Biden rifite intege nke n’ibisubizo biteye urujijo bye, byateje impungenge nshya kuri kandidatire ye, ndetse bisiga bamwe basaba ko areka kwiyamamaza.
Inkuru y’igitekerezo bwite cy’ikinyamakuru the New York Times yavuze ko "serivisi nziza cyane ubu [Biden] ashobora gukorera rubanda ni ugutangaza ko atazakomeza kwiyamamariza indi manda".
Trump na we yanenzwe ku kuntu yitwaye muri icyo kiganiro mpaka – yemeje ibintu byinshi bitari ukuri, birimo n’akababaro amaranye igihe ko kuvuga ko yibwe amatora yo mu mwaka wa 2020.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *