skol
fortebet

Umutegetsi wo mu Burusiya avuga ko amasezerano y’amahoro agomba kwangira Ukraine kwinjira muri OTAN

Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yavuze ko iki gihugu kizashaka ko umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN) ucyizeza ko utazemerera Ukraine kuwinjiramo ndetse ko mu masezerano y’amahoro yabaho ayo ari yo yose Ukraine izakomeza kuba igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho.

Sponsored Ad

Minisitiri Alexander Grushko yabwiye igitangazamakuru Izvestia cyo mu Burusiya ati: "Tuzasaba ko kwizezwa umutekano uhamye biba muri aya masezerano."

"Bimwe muri ibyo byo kwizezwa bikwiye kuba ko Ukraine itagira uruhande ibogamiyeho, ibihugu bigize OTAN bikayangira kwinjira muri iryo huriro."

Ibi bibaye mu gihe Perezida w’Amerika Donald Trump na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin bitezwe kuvugana mu minsi iri imbere, mu gihe ibiganiro bikomeje ku gahenge gashobora kubaho muri iyi ntambara imaze imyaka itatu muri Ukraine.

Amerika na Ukraine byemeye kugeza icyifuzo ku Burusiya cy’agahenge k’iminsi 30.

Nubwo Putin yavuze ko ashyigikiye agahenge, yanasobanuye urutonde rw’ibisabwa bikomeye kugira ngo amahoro agerwaho.

Imwe mu ngingo impande zombi zitavugaho rumwe ni akarere ka Kursk ko mu burengerazuba bw’Uburusiya, aho Ukraine yagabye igitero cya gisirikare muri Kanama (8) mu mwaka ushize ndetse igafata ubutaka bumwe bw’ako karere.

Putin yavuze ko Uburusiya bwisubije byuzuye akarere ka Kursk, anavuga ko ingabo za Ukraine ziriyo "zashyizwe ku ruhande".

Yanabajije ibibazo bimwe bijyanye n’ukuntu agahenge gashobora kugenzurwa no gukurikiranwa ku nkengero y’umurongo w’imbere w’urugamba wo mu burasirazuba.

Hagati aho, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Putin kugerageza "kudurumbanya" ibikorwa bya dipolomasi byo gutuma habaho agahenge k’aka kanya.

Intumwa y’Amerika Steve Witkoff, wahuye na Putin ku wa kane ushize mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya, yabwiye igitangazamakuru CNN ko yiteze ko "hazabaho kuvugana kuri telefone" hagati ya Trump na Putin "muri iki cyumweru".

Mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka ushize, Trump yakomeje gusezeranya kurangiza "ku munsi wa mbere" w’ubutegetsi bushya iyo ntambara, yatangiranye n’igitero gisesuye cy’Uburusiya ku muturanyi wabwo Ukraine mu mwaka wa 2022.

Hadashize ukwezi arahijwe nka Perezida w’Amerika, Trump yavuganye kuri telefone na Putin, amakuru avuga ko icyo kiganiro cyamaze iminota 90, kivuga ku gutangira ako kanya ibiganiro byo kurangiza intambara.

Witkoff yanze gusubiza ku kuntu ikibazo cy’ubutaka bwa Ukraine bwigaruriwe n’Uburusiya gishobora gucyemurwa mu masezerano y’amahoro ashobora kugerwaho. Kuri ubu, Uburusiya bugenzura kimwe cya gatanu (1/5) cya Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa