Umutekano wa Trump buri munsi utangwaho akayabo ka miliyari 820
Yanditswe: Monday 28, Nov 2016
Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe z’ Amerika ngo umutekano we utwara miliyoni y’ amadorari buri munsi. Ni ukuvuga miliyari 820 mu manyarwanda.
Ibi ni ibitangazwa n’ umujyi wa New York, aho Trump n’ umuryango we batuye. Uyu mujyi uvuga ko nta kizere ufite ko iki kiguzi kizagaranyuka ubwo uyu mukuru w’ igihugu azaba ageze ku butegetsi.
Ngo ibi bizaterwa n’ uko uyu mukuru w’ igihugu yavuze ko atazatura mu nzu igenewe gutwamo n’ umukuru w’ ibihugu n’ (…)
Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe z’ Amerika ngo umutekano we utwara miliyoni y’ amadorari buri munsi. Ni ukuvuga miliyari 820 mu manyarwanda.
Ibi ni ibitangazwa n’ umujyi wa New York, aho Trump n’ umuryango we batuye. Uyu mujyi uvuga ko nta kizere ufite ko iki kiguzi kizagaranyuka ubwo uyu mukuru w’ igihugu azaba ageze ku butegetsi.
Ngo ibi bizaterwa n’ uko uyu mukuru w’ igihugu yavuze ko atazatura mu nzu igenewe gutwamo n’ umukuru w’ ibihugu n’ umuryango we “White House”.
Ubwo Trump azaba ari muri “white house” umugore we Melania Trump n’ umuhungu wabo Barron w’ imyaka 10 bazakomeza kuba mu muturirwa wabo “Trump Tower” kandi ngo Trump azajya ataha iwe mu rugo buri munsi.
Ubuyobozi bwa New York buvuga ko ari ibintu bihenze kuko bizasaba umutekano wihariye w’ umuryango we n’ uwa Trump ubwe mugihe iyo bari muri “white house” perezida n’ umuryango we bacungirwa umutekano hamwe.
Meya w’ umujyi wa New York Bill de Blasio yatangarije itangazamakuru ku wa gatanu w’ icyumweru gishize ko ubusanzwe hakoreshwa miliyoni 26 z’ amadorali mu kurinda umutekano w’ umukuru w’ igihugu mu mwaka. None ngo agiye kujya akoreshwa mu minsi 26 gusa.
Ngo kuba Trump azajya ataha iwe mu rugo buri munsi bizabangamira abaturage kuko buri munsi polisi izajya ifunga imihanda imwe n’ imwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *