
Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru y’urupfu rwa Delphin Katembo Vinyasiki, umuhanzi w’Umunyekongo wamamaye nka Delcat Idengo, bamwe mu Banyekongo bagashinja Umutwe wa M23 kuba inyuma y’uru rupfu.
Ikinyamakuru The Voice of Congo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gitangaza amakuru yerekeye imyidagaduro n’umuco, ni cyo cyakwije amakuru y’urupfu rwa Idengo.
Cyavuze ko uyu muhanzi usanzwe akora ibihangano bishingiye kuri Politiki yarashwe arimo gufata amashusho y’indirimo yamagana umutwe wa M23 na ADF i Goma.
Iki kinyamakuru kivuga ko Umuhanzi Delcat Idengo yagiye afungwa inshuro nyinshi bityo akaba yapfuye nyuma y’igihe gito avuye muri gereza ya Munzenze iherereye mu rwinjiriro rw’Umujyi wa Goma.
Ababonye umurambo wa Idengo hafi ya Kilijiwe i Goma, bavuga ko yari yambaye imyenda y’igisirikare cya FARDC, yuzuye ibikomere mu mutwe.
Bivugwa ko umuhanzi Idengo yari umwe mu Banyekongo bari mu mutwe wa Wazalendo ndetse akibasira cyane Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, yatangaje ko urupfu rwa Idengo rwashyizwe ku ngabo za M23 ari ibihuha birimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yamaganye imyitwarire ya Wazalendo n’ingabo za FARDC.
Yagize ati: “Turabahamagarira kwishyikiriza no gutanga intwaro bafite bakaziha inzego z’umutekano zacu.”
Mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bivugwa ko hari abasirikare ba FARDC biyambuye imuzangano zabo bakivanga mu basivili ndetse n’urubyiruko rwa Wazalendo rwanze kuva ku izima nyuma y’aho ingabo za M23 zifatiye Umujyi wa Goma, bakaba bashobora guhungabanya umutekano w’abatuye i Goma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *