skol
fortebet

Umuvugizi w’Ubwongereza yanenze umuyobozi w’Abangilikani Ku Isi uri kurwanya ko u Rwanda rwakakira impunzi

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Goverinoma y’ubwongereza Boris Johnson yanenze umushumba mukuru w’abangilikani ku Isi Archbishop Justin Welby uherutse kunega amasezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza.

Sponsored Ad

Aya masezerano ku bimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu(Migration and Economic Development Parternship) yashyizweho umukono tariki ya 14 ya Mata.

Leta y’ubwongereza yasobanuye ko aba bimukira mu gihe bazaba bageze mu Rwanda bazafashwa kubaka ubuzima bushya ,batere imbere , iy’u Rwanda yemezaa ko abifuza gutura bazabyemererwa .

Izi Leta zombie kandi zemeranye ko isinywa ry’aya masezerano rigamije gukemura ikibazo cy’abimukira bapfa bamuka inyanja, abagirwa abacakara ndetse n’abashimutwa.

Tariki ya 17 Mata 2022 , nibwo Arhbishop Welby yerekanye ko anenga aya masezerano , avuga ko ahabanye no gushaka kw’Imana aho yagize ati “Ibikubiyemo ni ibya Politiki n’abanyapolitiki, Amahame yagombye kujyana no gushaka kw’Imana ariko si ko byange.Ntabwo agomba gtandukira inshingano z’Igihugu cyaremanywe indagaciro za Gikirisitu ,kubera ko kwimurira inshingano zacu ku gihugu cyishakisha nk’u Rwanda ,bihabanye na kamere y’Imana yonyine yirengera intenge nke zacu”.

Bame mubasubije uyu mushumba yagize bati “Archbishop wavuze gutyo, abo ngabo bapfira mu Nyanja abo ngabo bagirwa abacakara bo si abana b’Imana ? Ko bo ntacyo yabivuzeho? Njyewe nimvuga ko Imana izimuhana kubera ko atavugira bariya?”

Biteganyijwe ko bazabona amahirwe yo gusubira mu ishuri ku babyifuza, kongererwa ubumenyi butandukanye, kubona amahirwe y’imirimo, guhabwa serivisi z’ubuvuzi, izijyanye no kwitabwaho mu muryango n’izindi. Binateganywa ko bazajya boherezwa kuba mu bice bitandukanye by’Igihugu barushaho kugera ku mahirwe angana n’ay’abandi basanze.

Ku bazumva badashaka kuguma mu Rwanda, biteganyijwe ko bazafashwa gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa ibindi bihugu byemera kubakira. Ubu bufatanye burabonwa nk’igisubizo cya mbere ku ibazo by’abimukira mu rwego mpuzamahanga, bityo Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana n’u Bwongereza muri iki gikorwa gitanga icyizere mu rugendo rwo gukemura ibibazo by’ubuhunzi n’ubwimukira.

Hagati aho u Bwongereza bwamaze gutegura ishoramari rya miliyoni 120 z’amayero (asaga miliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda) azifashishwa mu gutera inkunga ibikorwa byose by’amahirwe agenewe Abanyarwanda n’abimukira birimo kubashyira mu mashuri yisumbuye, kubigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, amasomo y’indimi ndetse na kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa