skol

Umuyobozi w’ikigega cyari kibitsemo amafaranga Mutamba ashinjwa kunyereza yafunzwe

Yanditswe: Saturday 26, Jul 2025

featured-image

Urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza mu by’imari (CENAREF) rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ikigega kibikwamo amafaranga yagenewe abagizweho ingaruka n’ibyaha ingabo za Uganda zakoreye i Kisangani (FRIVAO).

Uyu muyobozi, Chançard Bolukola Osony, yatawe muri yombi ku wa 25 Nyakanga 2025 akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga yo muri iki kigega.

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera, ubwo yari mu rukiko tariki ya 23 Nyakanga, yabwiye abacamanza ko yasanze hari miliyoni 17 z’Amadolari zaburiwe irengero muri FRIVAO.

Mutamba na we akurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zavuye muri FRIVAO, zari mu mafaranga yateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko miliyoni 19 z’Amadolari zakuwe muri iki kigega, zishyirwa kuri konti ya sosiyete ya baringa yitwa Zion Construction, gusa Mutamba we yasobanuye ko ari yo yatsindiye isoko ryo kubaka iyi gereza.

Mutamba yabwiye abacamanza ko Zion yahawe isoko mu buryo bukurikije amategeko ndetse ko yiteguye kubaka iyi gereza, gusa Ubushinjacyaha bwo buhamya ko amategeko atubahirijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa