Umuyobozi wa CIA aremeza ko Putin arimo gushaka uburyo azihimura ku muyobozi wa Wagner
Yanditswe: Friday 21, Jul 2023
Umuyobozi wa CIA aravuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, arimo kugerageza kugura igihe mu gihe arimo kwiga uko yakwihorera kuri Yevgeny Prighozin .
Prigozhin ni umuyobozi w’ikigo cy’abacanshuro cya Wagner wayoboye imyivumbagatanyo y’abarwanyi be mu Burusiya mu kwezi gushize.
Umuyobozi wa CIA, William Burns, yatangaje ko iyo myivumbagatanyo yerekanye intege nke zikomeye muri sisitemu y’ubutegetsi Putin yubatse.
Yabwiye ihuriro ry’umutekano rya Aspen ko umuyobozi w’u Burusiya ashobora gukomeza gushaka kwihimura kuri Prigozhin.
Kuri uyu wa Kane ushize nk’uko tubikesha BBC, umuyobozi wa CIA yagize ati: "Ibyo turimo kubona ni imbyino igoye cyane."
Prigozhin yagiye yimuka hirya no hino ariko yari mu murwa mukuru wa Belarus, Minsk, muri iyi minsi ndetse no mu Burusiya, nk’uko yabitangaje ubwo yabazwaga kuri videwo iherutse kugaragara yerekana umuyobozi wa Wagner muri Belarus.
Burns yongeyeho ko Perezida Putin ashobora kuba agerageza kugura igihe mu gihe arimo gushakisha uburyo bwiza bwo guhangana n’umuyobozi wa Wagner.
Iri tsinda ry’abacanshuro riracyafite agaciro ku buyobozi bw’u Burusiya ahantu nko muri Afurika, Libya na Syria bityo bikaba bishoboka ko Putin yagerageza no gutandukanya iryo tsinda n’umuyobozi waryo.
Umuyobozi wa CIA yavuze kandi ko Putin ashobora gutegereza kwihorera.
Ibitekerezo
Americans, americans... as always! Kwivanga no guteza akajagari mu buzima bw’abatuye isi bose, rubanda igahora mu marira n’imiborogo!