skol
fortebet

Charles III yarahiriye kuba umwami w’u Bwongereza [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwami Charless III yarahiriye kuba Umwami w’u Bwongereza mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu ngoro ya St James’s Palace i London.
King Charles III yarahiriye kuyobora u Bwongereza mu muhango watambutse ‘bwa mbere’ imbona nkubone kuri Televiziyo.Ibikorwa by’ibwami byaherukaga kugaragara kuri TV ni 1952, nyuma y’urupfu rwa se w’umwamikazi.
Mu ndahiro ye, King Charless III yasezeranyije kubakira ‘ku rugero rwiza’ Umwamikazi Elizabeth uherutse gutanga yamusigiye. Yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umwami Charless III yarahiriye kuba Umwami w’u Bwongereza mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu ngoro ya St James’s Palace i London.

King Charles III yarahiriye kuyobora u Bwongereza mu muhango watambutse ‘bwa mbere’ imbona nkubone kuri Televiziyo.Ibikorwa by’ibwami byaherukaga kugaragara kuri TV ni 1952, nyuma y’urupfu rwa se w’umwamikazi.

Mu ndahiro ye, King Charless III yasezeranyije kubakira ‘ku rugero rwiza’ Umwamikazi Elizabeth uherutse gutanga yamusigiye. Yavuze ko yumva neza inshingano zimutegereje.

Umwami yarahiriye imbere y’akanama kagizwe n’abagize Akanama k’Abiru cyangwa Privy Council - itsinda ry’abadepite bo ku rwego rwo hejuru, bo mu gihe cyashize n’abari mu mirimo ubu, n’abandi bantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye (peers) - hamwe n’abandi bategetsi bamwe bo muri leta, aba ambasaderi ba Commonwealth, n’umukuru w’umujyi wa London.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’ababaye ba Minisitiri b’Intebe 6 barimo Theresa May na Boris Johnson baheruka.

Kwimikwa kwashyizweho umukono n’abategetsi bamwe bakomeye barimo minisitiri w’intebe, Musenyeri mukuru wa Canterbury, n’umutegetsi mukuru wo muri leta - ushyirwaho n’ubwami ku nama bugiriwe na minisitiri w’intebe - uzwi nka Lord Chancellor.

Nyuma yo kurahirira kuba Umwami w’u Bwongereza, abateraniye mu cyumba umuhango wabereyemo, bahurije hamwe amajwi baramusabira bati “Mana rengera Umwami”.

Charles III yahindutse umukuru wa Commonwealth, ishyirahamwe ry’ibihugu 56 byigenga hamwe n’abaturage miliyari 2.4. Muri 14 muri ibi bihugu, hamwe n’Ubwongereza, Umwami ni we mukuru wa leta.

Ibi bihugu, bizwi ku izina rya Commonwealth realms, ni: Australia, Antigua and Barbuda, the Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, Papua New Guinea, St Christopher and Nevis, St Lucia, St Vincent and the Grenadines, New Zealand, Solomon Islands, Tuvalu.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa