skol
fortebet

Umwami Mswati umerewe nabi n’abashaka Demokarasi biravugwa ko yahunze igihugu

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano muri Eswatini - yahoze yitwa Swaziland - basakiranye n’abigaragambya bari gusaba impinduka mu itegekoshinga.

Sponsored Ad

Iyi myigaragambyo yari ikomeye cyane muri weekend ishize, nubwo bwose leta yari yabujije ibikorwa byose byo kwigaragambya.

Abigaragambya bivugwa ko bamwe bakomeretse, barasaba Umwami Mswati kwemera amavugurura ya demokarasi, harimo n’amatora.

Hari amakuru ataremezwa n’ubutegetsi bwa Eswatini ko Umwami Mswati yaba yahunze igihugu mu gihe imyigaragambyo imaze gukomera.

Ikinyamakuru cya leta muri Africa y’Epfo SABC cyavuze iby’uko guhunga kwa Mswati.

Eswatini nicyo gihugu cya Africa cyonyine gitegekwa byuzuye n’ubwami.

Umwami Mswati III w’imyaka 53 yimye ingoma mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18 yasimbuye se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82.

Mswati III anengwa kubaho mu buzima buhenze cyane, mu gihe hafi 60% by’abaturage babaho mu bukene aho batunzwe no munsi ya $1.90 ku munsi nk’uko Banki y’isi ibivuga.

Mu myaka ishize, Sam Mkhombe wahoze ari umunyamabanga wihariye wa Mswati (2004 kugeza 2011) yabwiye BBC ko "Umwami ari ingenzi cyane ku gihugu cy’aba-Swazi kuko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ikirango cyabo."

Mkombe yagize ati: "Abantu bakunda umwami wabo kandi bemera ko bamuhawe n’Imana."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa