skol

Umwe muri babiri bakekwa kwica abantu babateye ibyuma muri Canada yasanzwe yapfuye

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Igipolisi cya Canada kivuga ko umwe mu bantu babiri bikekwa ko ari bo bakoze igitero cy’imbugita bakica bamwe mu bantu bari mu misa ku cyumweru yasanzwe yapfuye.

Igipolisi cya Canada kivuga ko umwe mu bantu babiri bikekwa ko ari bo bakoze igitero cy’imbugita bakica bamwe mu bantu bari mu misa ku cyumweru yasanzwe yapfuye.

Umurambo wa Damien Sanderson w’imyaka 31 watoraguwe mu karere ka James Smith Cree Nation, ari naho benshi mu bishwe bari batuye.

Aba bantu babiri bikekwa baravukana, igipolisi kivuga ko Myles Sanderson akihishe ahantu hatazwi, asanzwe atuye mu mugi wa Regina.

Ku cyumweru, abantu bagera mu Icumi bishwe bajombwe ibyuma mu gitero cy’ubugizi bwa nabi, cyafashwe nk’igitero gikomeye cyane kibaye muri Canada muri iyi myaka ya vuba.

Ibi bitero byakomerekeyemo abandi bantu 18 , mu karere kari mu muduce twa kure mu ntara ya Saskatchewan.

Muri Regina, umurwa mukuru w’intara, ari naho aba bikekwa ko bakoze ubwicanyi babonetse ubwa nyuma, imiryango iri kunamira abayo n’abanyagihugu bari kurangwa n’umujinya ukabije.

Hagati aho, mu mugi rwagati ku mugoroba w’ejo ku wa mbere, nta kintu na kimwe cyerekana ko hari abashakishwa.

Kugeza icyo gihe umugi wari utekanye cyano ubwo imiryango yateraniye hamwe yizihiza umunsi w’abakozi usanzwe urangiza igihe cy’impeshyi.

Si umbwambere bibaye kuko mu gihe cyose byagaragaye ko hari ituze ryagiye rikomwa mu nkokora n’abagizi banabi nkaba bitwikira amahoro bakarimbura imbaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa