skol

Umwuzukuru wa Brigitte Macron yakubiswe azira umwanya wa nyirakuru muri Politiki

Yanditswe: Wednesday 17, May 2023

featured-image

Abantu umunani batawe muri yombi nyuma y’aho umwana w’umwishywa w’umugore wa Perezida w’u Bufaransa, akubiswe ku wa Mbere ku mpamvu zifitanye isano n’ijambo Perezida yavugiye kuri televiziyo.

Jean-Baptiste Trogneux yakubiswe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambyaga mu Majyaruguru y’Umujyi wa Amiens.

Yakomerekejwe mu mutwe, ku maboko n’amaguru ndetse yari ategereje ibisubizo by’ibizamini bya scanneur ubwo BBC yakoraga iyi nkuru.

Perezida Emmanuel Marcon yamaganye iki gitero yise ko kidakwiye kwihanganirwa yongeraho ko ubugizi bwa nabi nta mwanya bufite muri demokarasi.

Jean-Baptiste Trogneux yahohotewe ubwo yari hanze y’iduka ry’umuryango ricuruza chocolat mu Mujyi wa Amiens ryakunze kwibasirwa n’abigaragambya.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani.

Abagabye igitero bahunze ubwo abaturanyi bageragezaga guhosha imvururu.

Kuri uyu wa Kabiri, Brigitte Macron yavuze ko yifatanyije n’umuryango kandi yamagana ubuhemu, ubucucu n’ubugizi bwa nabi iki gitero cyakoranywe.

Jean-Alexandre Trogneux Se w’uwahohotewe yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko ababikoze barenze umurongo bagatuka Perezida, umugore we n’umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa