Undi mukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi yikuye mu matora ashyigikira Katumbi
Yanditswe: Monday 20, Nov 2023
Kuri uyu wa mbere, Seth Kikuni yatangaje ko yikuye mu matora ya Perezida kandi ashyigikiye Moise Katumbi nkuko yabitangarije ACTUALITE.CD.
Ati: "Mu myaka yashize, ibyiyumvo nk’ibyo byaradukandamije kandi biradukurikirana.Ibyo byiyumvo nibyo kunanirwa:turabura umutekano mu mihanda yacu, imbaraga zo gukungahaza amasoko, ibiryo, amazi n’amashanyarazi mu rugo.
Ibitaro ntibyitabwaho bikwiye, kandi inkiko zacu zirasa nkaho zidafite ubutabera.
Amasezerano arasimburana ariko nta bisubizo bifatika atanga, nk’uko twabitangaje igihe twatangaga kandidatire yacu, bikaba biri mu rwego rwo gukomeza urugamba rwacu rwo guharanira impinduka twashyize ahagaragara muri 2018 ".
Mu kwerekana ko Abanyekongo bagenda barushaho kutishima, yashimangiye ko bituruka ku “bunyamwuga buke bwa Leta, gutegekesha igitugu, kubeshya, amasezerano y’ibinyoma, umutekano muke muri rusange ndetse cyane cyane, uburiganya bukabije bw’amatora”.
Nyuma y’umuhamagaro n’urugero rwatanzwe by’umwihariko n’umukandida Matata Ponyo Mapon ku bijyanye no kurenga icyubahiro cyacu kandi tugakomeza guharanira inyungu z’igihugu, ndabamenyesha ko nyuma yo kumvikana n’ishyaka ryanjye rya politiki PISTE POUR L’ÉMERGENCE, twiyemeje gushyigikira kandidatire ya Moïse Katumbi Chapwe nk’umukandida umwe rukumbi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya perezida yo ku ya 20 Ukuboza 2023, ”.
Yahamagariye kandi bagenzi be bose batavuga rumwe n’ubutegetsiiguhuza imbaraga bagahangana na Tshisekedi.
Kwiyamamaza kw’abakandida kwatangiye uyu munsi aho amazina akomeye nka Denis Mukwege,Felix Tshisekedi,Martin Fayulu,Moise Katumbi bitezwe cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *