skol
fortebet

Urukiko rwa Malawi rwategetse amashuri kwakira abana bafite imisatsi inzwi nk’iyaba rasta

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rukuru muri Malawi rwategetse abashinzwe uburezi kureka abanyeshuri bafite ibisage (dreadlocks) bakiga nta nkomyi mu mashuri ya leta mu gihugu.

Sponsored Ad

Uru rukiko, rwateraniye mu mujyi wa Zomba mu burasirazuba, rwacaga urubanza ku kirego gisaba kurenganura abana babiri b’aba-rasta amashuri ya leta yanze kwakira mu 2016 na 2010.

Gusa aba bana nyuma bagiye kwiga kuri ayo mashuri bitegetswe n’urukiko mu gihe rwarimo rwiga runaburanisha uru rubanza.

Ibiganiro hagati y’imiryango y’abarasta muri Malawi n’uruhande rw’ubushinjacyaha byananiwe kugera ku bwumvikane maze uru rubanza ruba rurerure, umwanzuro warwo wafashwe kuwa mbere.

Umucamanza Zione Ntaba yategetse ko kubuza abana bafite ibisage kwiga binyuranyije n’uburenganzira bwabo ku burezi.

Ntaba yategetse ati: “Minisiteri y’uburezi ikwiye gusohora itangazo ryemerera abana bose b’abarasta bafite ibisage kwinjira mu ishuri. Iryo tangazo rigomba gukorwa bitarenze tariki 30 Kamena(6)”.

Iki kirego cyari cyatanzwe n’imiryango itatu iharanira uburenganzira bwa muntu, mu izina ry’umuryango mugari w’abarasta muri Malawi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa