skol
fortebet

USA:Bwa mbere Umwiraburakazi uryamana n’uwo bahuje igitsina yagizwe umuvugizi wa White House

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Karine Jean-Pierre w’Imyaka 44 yagizwe umuvugizi wa Perezida Joe Biden , ahita uba umwirabuakazi wa mbere uryamana n’uwo bahuje igitsina(Gay) ushyizwe kuri uri uyu mwanya.

Sponsored Ad

Karine muri 2018 yigeze kuvuga ijambo rikomeye icyo gihe yagize ”Ndibyose Donald trup yanga” .

Nyuma y’imaka ine , niwe uzaba ushinzwe kuvugira Perezida no gukemura ibibazo byabajijwe buri munsi .Ntabwo ari mushya muri Politiki , yagiye yitabira ibikorwa byinshi byo kwamamaza kandi yabaye mu matsinda ya Baracka Obama ndetse na Joe Biden nk’Uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Karine Jean-Pierre yavukiye muri Martinique ku babyeyi bakomoka muri Haiti ,akaba avuga neza igifaransa, Ariko akaba atuye muri Amerika aho ababyeyi be biimukiye afite imyaka 5,ni ho yubakiye ubuzima bwe.

Asobanura ko urugendo rw’umuryango we ari rwo rwerekana inzozi z’Abanyamerika.

Se yari umushoferi wa tagisi naho nyina akavurira mu rugo. We ubwe yarangije amshuri ye muri kaminuza ikomeye ya Colombia i New York ,mbere yo kugaragara mu bikorwa bya Politiki.

Yashakanye n’umunyamakuru wa CNN kandi bafitanye umwana w’umukobwa .Asanzwe aziranye n’abanyamakuru neza bivuga ko akazi ku buvubugizi azagakora neza , ndetse amaze kugirana ibiganiro n’abanyamakuru kenshi muri White House nk’umuvugizi wungirije.Asimbuye kuri uyu mwanaya uwari Shebuja ,Jen Psaki ugiye gukorera imwe muri televiziyo zegereye ishyaka ry’Abademokarate.


Uyu munsi itariki ya 5 Gicurasi nibwo umuvugizi ucyuye igihe ,Jen Psaki yahaye ikaze Karine muri White House maze ari mbere y’itangazamakuru ryemewe yo ,afata umwanya ashimira uyu mugore umusimbuye warusanzwe amafasha mu mirimo itandukanye y’ubuvugizi

Jen Psaki avuga kuri Karine yagize ati”Karine Jean-Pierre “azaba umugore wa mbere w’umwirabura uzubaka amatega muri White House kandi ndizera ko aribenshi azavugira bahuje imyemerere, ndabona impinduka nziza muri iyi nyubako”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa