USA:Imiyoborere ishingiye ku mahame ya Gikiristu ntishyigikiwe n’ishyaka rya Harris ku butegetsi
Yanditswe: Friday 11, Oct 2024

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binganjemo abo mu ishyaka riharanira Repubulika rizwi nk’Abarepubulike ( Republican) bifuza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoborwa zigendera ku mahame ya Gikiristu mu gihe abo mu ishyaka riharanira Demukarasi bazwi nk’Abademukarate ( Democrats) bo icyo cyifuza bacyamaganiye kure .
Umugambi wo kugena uburyo imiyoborere ya leta Zunze ubumwe z’Amerika ,ziyoborwa hashingiye ku mahame ya Gikiristu watangijwe na na Lieutenant general Michael Flynn wahoze mu Ngabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika .
Inkubiri y’icyo bise ReAwaken America ( Kongera gukangura America) kuva irangiye hashize imyaka itatu . Lieutenant general Flynn’s ubwo yatangazaga ko yahagurukiye gushinga Umutwe w’Ingabo z’Imana abayoboke b’ishyaka ry’Abarepubulike biyemeje gushyigikira icyo cyifuza .
Abiyemeje gucengeza amatwara y’umugambi wiswe“ReAwaken America” bamaze igihe bazenguruka muri Leta zitandukanye bigisha rubanda bagaragaza ko igihugu cyugarijwe n’ intambara kirimo banavuga ko banzwe n’abadakunda Yezu.
Donald Trump nk’umukandida w’abarepubulikani nawe abishimangira agira ati: “Twese turi abarwanyi mu rugamba rwo guhagarika ba rutwitsi,batemera Imana, abashaka ko isi iba nk’umudugudu n’abakomunisiti. Kuko ni cyo bari cyo. Turangajwe imbere n’Imana, tuzasubizaho Repubulika yacu nk’igihugu kimwe, gifite ubwigenge n’ubutabera kuri bose.”
Impirimbanyi z’umugambi wiswe “ReAwaken America” bemeza ko abanditse itegeko nshinga bashyizemo ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yubakiye ku mahame ya gikirisitu. Nyamara mu by’ukuri ntabirimo. Ahubwo rivuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo idini ashaka.
Abarepubulikani bafite Kandi bateganya guha abagore uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake bwe biramutse bibaye ngombwa naho Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kamala Harris, Umukandida Uhagarariye ishyaka ry’Abademukarate mu matora y’umukuru w’igihugu we akaba atemera ibyo abarepubulika bifuza byo gushingira imiyoborere ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku mahame ya Gikiristu
Yagize ati: “Mureke twemeranywe ku kintu kimwe;si ngombwa ko uta imyemerere yawe mu by’idini, cyangwa se kwibuza kwemera ko guverinoma itakagombye kumubwira icyo akwiye gukora.”
Ikigo cy’ubushakashatsi “Pew Research Center”kiri mu mujyi wa Washington D.C. kivuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ba Leta zunze ubumwe z’Amerika batekereza ko Bibiliya yakagombye kuba icyitegererezo mu myandikire y’amategeko y’igihugu. Ariko na none, ku rundi ruhande batekereza ko leta idakwiye kugendera ku idini rya gikirisitu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *