skol
fortebet

USA: Minisitiri Blinken Ari mu Nama ya G7 mu Butaliyani yitezweho guhana Uburusiya

Yanditswe: Monday 25, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Anthony Blinken yageze mu Butaliyani aho yagiye mu nama y’abaministiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu byo mu muryango wa G7.

Sponsored Ad

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, abayobozi b’uyu muryango wa G7 bongeye gushimangira ko bazakomeza gufatira Uburusiya ibihano biyisaba ikiguzi gikomeye kubera intambara bwagabye kuri Ukraine. Muri byo harimo kugenzura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’izindi ngamba, ndetse baniyemeza gukomeza gushyikira Ukraine igihe cyose bizaba ngombwa.

Muri iyi nama igiye kubera mu Butaliyani, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Anthony Blinken yavuze ko azaganira ku bibazo birimo amakimbirane mu burasirazuba bwo hagati, ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine, umutekano wo mu karere k’Ubuhinde n’inyanja ya Pasifika, ibibazo by’umutekano biri muri Hayiti n’intambara yo muri Sudani.

Muri uru rugendo rw’iminsi ine, Blinken na bagenzi be b’abaministiri, bateganya guhura na Papa Fransisiko i Vatikani. Iyi nama igiye kuyoborwa n’Ubutaliyani muri uyu mwaka, yitabiriwe n’ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Ubuyapani, Ubufaransa, Ubudage n’Ubwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa