USA: Perezida D. Trump yeruriye amahanga avuga ko iby’amasezerano y’i Paris atabikozwa
Yanditswe: Friday 02, Jun 2017
Nyuma y’amasaha make Perezida Trump avuze ko agiye kureba igikwiye ku cyemezo cyo kuva mu masezerano ya Paris, kuri uyu wa Kane 01, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu masezerano ya Paris akumira ibyuka bihumanya ikirere mu rwego rwo kwirinda ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.
Mu muhango wabereye mu busitani bw’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu, White House, Perezida Trump yavuze ko nta kintu na kimwe Leta Zunze Ubumwe zakungukira kuri aya masezerano, ahubwo ko (...)
Nyuma y’amasaha make Perezida Trump avuze ko agiye kureba igikwiye ku cyemezo cyo kuva mu masezerano ya Paris, kuri uyu wa Kane 01, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu masezerano ya Paris akumira ibyuka bihumanya ikirere mu rwego rwo kwirinda ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.
Mu muhango wabereye mu busitani bw’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu, White House, Perezida Trump yavuze ko nta kintu na kimwe Leta Zunze Ubumwe zakungukira kuri aya masezerano, ahubwo ko babihomberamo gusa.
Yagize ati “Amasezerano ya Paris nirwo rugero rwa hafi rutagira icyo rumariye Washington uretse kurengera inyungu z’ibindi bihugu gusa.”
Icyemezo cyo kuva muri aya masezerano kije nyuma y’uko benshi mu bayobozi b’ibihugu n’abashoramari bakomeye ku isi bari bishimiye iby’aya masezerano.
Asoza, Perezida Trump yatesheje agaciro iby’amasezerano ya Paris avuga ko hari ibihugu byihishe inyuma bishaka guhagarika izamuka ry’ubukungu bwa Amerika kugira ngo birengere ubukungu bwabyo.
Yagize ati “Njye natorewe guhagararira abaturage b’i Pittsburg (California), sinatorewe ab’i Paris.”
Perezida Trump yavuze ko biteguye gutangira ibindi biganiro byatuma basubira mu masezerano akumira ibyuka bihumanya ikirere mu gihe ariko ayo masezerano yaba atabangamiye intumbero yaLeta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump ati “Tugiye kureba niba byashoboka ko dusubira mu masezerano. Bidushobokeye byaba ari byiza. Kandi nibidashoboka, nabyo ni byiza.”
Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barrack Obama ari na we wasinye aya masezerano, yanenze icyemezo cya Perezida Trump avuga ko kigaragaza ukwisubiraho gushingiye kuri politiki mpuzamahanga. Ku bwe ngo ibi ni icyuho cy’ubushongore n’ubukaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; gusa ngo ibi ntibyatuma ubukungu bwa Amerika bumanuka ndetse ntibyabuza izamuka ryabwo.
Mu muhuro n’abaperezida b’ibihugu 7 bikize ku isi, Perezida Trump nibwo yatangaje ko atemeranya n’amasezerano y’i Paris avuga ko abangamira aAbanyamerika bashishikajwe n’umurimo wabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *