USA: Trump yarikoroje nyuma yo kwifuza ko u Burayi bwishyura intwaro Amerika yohereza muri Ukraine
Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023
Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko u Burayi bukwiriye kwishyura Amerika ku ntwaro ikomeje koherereza Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga agamije kugaragaza ibyo azakora naramuka atorewe kuyobora Amerika mu matora azaba umwaka utaha.
Trump yavuze ko Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi amaze igihe atanga intwaro kuri Ukraine mu buryo burimo ubusazi, aho Amerika itakaza byinshi mu gihe ibihugu by’u Burayi bituranye na Ukraine ntacyo bikora kigaragara.
Ati “Njye nzasaba ibihugu by’u Burayi kutwishyura amafaranga yo gusimbuza intwaro twohereza muri Ukraine kuko nibo bakabaye bari kubikora ariko Joe Biden nta bushobozi afite ndetse baramusuzugura cyane ku buryo atabasha kubibabwira.”
Trump yavuze ko Amerika imaze kwemerera Ukraine inkunga ya miliyari hafi $200 mu gihe ibihugu by’u Burayi byatanze agatonyanga mu nyanja.
Yavuze ko akiri ku butegetsi yari yarategetse ibihugu by’i Burayi bahuriye mu muryango wa NATO kongera inkunga bitanga kuko Amerika ariyo isa n’ihetse uwo muryango, mu gihe ibyo bihugu aribyo byungukira cyane mu mutekano ibiha.
Trump aherutse kuvuga ko natorerwa kuyobora Amerika, azarangiza intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha 24, agahatira impande zombi kujya mu biganiro aho kubyongerera imbaraga abiha intwaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *