skol
fortebet

USA: Umushinjacyaha wihariye wo gukora iperereza kuri Perezida Biden yamenyekanye

Yanditswe: Friday 13, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abavoka ba Perezida Joe Biden batahuye izindi mpapuro z’amabanga y’igihugu ahandi hantu hatandukanye n’aha mbere.
Abunganira Biden mu mategeko batangaje muri iki cyumweru ko babonye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize impapuro za mbere zari iz’igihe yari Visi-Perezida wa Barack Obama. Bazitahuye barimo batunganya ibiro biri i Washington Biden yakoreragamo nyuma ya manda ya Visi-Perezida yarangiye mu 2017 na mbere yo kuba umukuru w’igihugu mu 2021.
Bakomeje gushakisha (...)

Bakomeje gushakisha niba haba hari ahandi haba hari izindi. Ni gutyo batangaje ejo ko babonye izindi koko, kandi ahandi hatandukanye n’aha mbere. Ni iwe mu rugo rwe bwite ruri muri leta ya Delaware, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abavoka ba Biden, wo mu ishyaka ry’Abademokarate, bakimara kubitangaza, abanyapolitiki b’Abarepubulikani bahise bazamura amajwi cyane basaba minisiteri y’ubucamanza no kugeza mu butabera ikibazo cy’iza Biden. Kubera iki? Kubera ko iyi minisiteri irimo iriga niba izatwara Donald Trump mu nkiko, abagenzacyaha bamaze gutahura iwe mu rugo rwe bwite, muri leta ya Florida mu majyepfo ya Leta zuze ubumwe z’Amerika, amabanga y’igihugu nyuma yo kuva ku butegetsi.

Minisitiri w’ubutabera, Merrick Garland, ari nawe mushinjacyaha mukuru w’igihugu, yahise ashyiraho umushinjacyaha wihariye witwa Robert Hur wo gukora anketi kuri iki kibazo cy’impapuro za Biden zonyine. Bityo, akuyeho umucamanza witwa John Lausch yari yashinze gusuzuma impapuro za Biden. Uwo ashyizeho noneho we afite ububasha buremereye kurushaho bwo kugenza icyaha cyaba gihari no kugishyikiriza inkiko bibaye ngombwa.

Naho kuri Trump, minisitiri w’ubutabera Garland yashyizeho mu kwezi kwa 11 gushize umushinjacyaha wihariye witwa Jack Smith wo gukora anketi ku kibazo cy’impapuro z’amabanga y’igihugu abagenzacyaha basanze mu rugo rwe mu isaka bakoze mu kwezi kwa cyenda gushize.

Umushinjacyaha wihariye aba afite ubwigenge n’ubwisanzure buhagije. Akora akazi minisitiri w’ubutabera aba ashaka kurinda minisiteri ye n’abandi bashinjacyaha basanzwe kubogama kubera impamvu za politiki. (AP, Reuters)

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa