skol
fortebet

“Uwasambanyije ku gahato akwiye kwicwa” Perezida Museveni

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze amagambo akomeye ubwo yavuga ku gihano gikwiriye guhabwa uwahamwe n’ icyaha cyo gusambanya abana n’ abagore ku gahato avuga ko uwabikoze ukwiye kwicwa.
Ibi Perezida Museveni yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 36 isabukuru ya Tarehe sita. Ni umuhango wabereye mu karere ka Apac.
Yagize ati “Usambanya ku gahato ni umwicanyi, akwiriye kwicwa”.
Yakomeje agira ati “Icyatumye UDPF(igisirikare cya Uganda) (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze amagambo akomeye ubwo yavuga ku gihano gikwiriye guhabwa uwahamwe n’ icyaha cyo gusambanya abana n’ abagore ku gahato avuga ko uwabikoze ukwiye kwicwa.

Ibi Perezida Museveni yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 36 isabukuru ya Tarehe sita. Ni umuhango wabereye mu karere ka Apac.

Yagize ati “Usambanya ku gahato ni umwicanyi, akwiriye kwicwa”.

Yakomeje agira ati “Icyatumye UDPF(igisirikare cya Uganda) itsinda abo bari bahanganye ni ikinyabupfura. UPDF yubaha abaturage. Iyo wishe umuntu turakwica. Umusirikare uzasambanya umugore ku gahato, tuzamurasa”

Nubwo Perezida Museveni avuga ibi ingingo ya 22 mu Itegeko Nshinga rya Uganda ivuga ko nta muntu ukwiye kwamburwa uburenganzira bwo kubaho, keretse igihe hashyirwa mu bikorwa igihano yahanishijwe n’ urukiko rubifitiye ububasha

Perezida Museveni yavuze ko abasambanya abana n’ abagore ku ngufu babanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zidakira.

Igitabo cy’ amategeko ahana ibyaha muri Uganda gihanisha igihano cy’ urupfu ibyaha 15 birimo ibyaha bifitanye isano no kugambanira igihugu, ubushimusi n’ ubujura bw’ indengakamere, gusambanya ku gahato, ubwicanyi, n’ ibindi.

"Tarehe Sita" ni interuro y’ igiswahili bivuga "itariki ya Gatandatu". Muri Uganda itariki ya 6 Gashyantare ni itariki isobanuye byinshi kuko aribwo National Resistance Army(NRA) yavutse. Iyi niyo yaje guhinduka UPDF.

Tariki ya 6 Gashyantare 1981 abarwanyi ba NRA barimo abari bafite intwaro n’ abatazifite ariko bafite umutima wo gukunda igihugu bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba. Uyu munsi ufatwa nk’ intangiriro yo guhirika ubutegetsi bwariho icyo gihe. Leta ya Uganda ivuga ko bwari ubutegetsi bw’ igitungu, butagira itegeko nshinga kandi buhohotera abaturage.

Urugamba rwarakomeje rugeza tariki 26 Mutarama 1986 ubwo NRA yafataga Umujyi wa Kampala.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko magingo aya Uganda ifite amahoro n’ umutekano gusa ngo ntabwo byapfuye kwizana ahubwo byaharaniwe na UPDF n’ abanya Uganda.

Nubwo Perezida Museveni ashima ikinyabupfura cya UPDF ariko mu ntangiro z’ uyu mwaka humvikanye abagore n’ abakobwa bakiri bato bo mu gihugu cya Centre Afrique bashyira mu majwi ingabo za UPDF ko zibasambanya ku gahato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa